DOVE MAGAZINE

Uganda: Museveni yanikiye abakeba mu majwi y’agateganyo

Mu majwi y’agateganyo Komisiyo y’Amatora ya Uganda, EC, iri gushyira ahagaragara, Yoweri Museveni yanikiye abo bahanganye.

Muri iki gitondo, umuyobozi wa EC, Eng Badru Kiggundu yavuze ko mu majwi 2,323,927 amaze kubarurwa mu biro by’itora 6,448, Museveni yarowe na 1,362,961 ahwanye na 61.75%.

Dr. Kizza Besigye, wiyamamarije kuyobora Uganda ku nshuro ya kane yatowe na 738,628 bahwanye na 32.4, naho Amama Mbabazi yatowe na 41,291 ahwanye na 1.87%.

PNG - 725.6 kb
Amajwi y’agateganyo yerekana ko Museveni yatsinze amatora

Abandi bakandida ni Dr. Abed Bwanika umaze gutorwa na 22, 180 (1%) , Prof. venansius Baryamureeba 15, 260 (0.69%), Mwureen Kyalya 12 742 (0.58%), Maj. Gen. Benon Biraro 7 228 (0.33%) naho Elton Mabirizi amaze gutorwa na 6833 (0.31%).

Amajwi amaze gutangazwa angana na 15.2% by’amajwi y’abatiye bose nk’uko The Monitor ibitangaza. Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bya nyuma bizatangazwa ku manywa y’ejo ku wa Gatandatu, ku ya 20 Gashyantare 2015.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Amahitamo y’Abanyarwanda agiye kuganirwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano
Young Grace yirukanwe burundu muri kaminuza
Arifuza guhura na Kagame akamwihera impano yamugeneye
Dr. Kizza Besigye yongeye gutabwa muri yombi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.