DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Uganda: Irahumuriza impunzi z’abarundi ko zitazataha ku ngufu

Share Button

Leta ya Uganda ivuga ko nta mpamvu yo kwirukana impunzi z’abarundi icyatumye bahunga kitararangira ku buryo bushimishije.

Impunzi z'abarundi

Impunzi z’abarundi

Ibiro by’ubuyobozi bwa  Leta ya Uganda buratangaza ko izo mpunzi zizatahuka hakurikijwe ingingo y’amasezerano y’ishirahamwe mpuzamakungu ya ONU.

Ayo masezerano ni ayo mu mwaka w’i 1951 agenga itahuka ry’impunzi, amasezerano y’ishirahamwe ry’ibihugu by’Afrika yo mu mwaka w’i 1969 ku bibazo by’impunzi muri Afrika.

Uganda yakomeje ivuga ko zizatahuka kandi hisunzwe amasezerano yo mu mwaka w’i 2006 agenga itahuka ry’impunzi.

Ikiganiro by’abanyamakuru byitabiriwe n’abahagarariye itangazamakuru batari bake bo mu gihugu ca Uganda no mu mahanga.

Ikibazo cy’impunzi mu gihugu cy’uburundi cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo hatangiraga imirwano muri cyo gihungu, abaturage benshi bagahungira mu bihugu bitandukanye bikikije igihugu cy’Uburundi.

Isaac Mbitezimana
WWW.DOVE.RW

 

Abahanga bagaye imyubakire igezweho mu mujyi wa Kigali
Rulindo: Abatse inguzanyo bashaka amashanyarazi bamaze imyaka 3 batarayahabwa
Nyakinama: Ku nshuro ya 4 hari kuganirwa ku bibazo bibangamiye umutekano wa Afurika
Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi muri EALA yarashwe arapfa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.