DOVE MAGAZINE

Uganda: Inteko yanze umushinga wo guhindura uko amatora azakorwa

Ejo ubwo Inteko ya Uganda yigaga ku mushinga wo guhindura zimwe mu ngingo ziri mu itegeko rirebana n’uko amatora azagenda muri 2016, abadepite banze kwemeza uwo mushinga basaba ko mu cyumweru gitaha bazasobanurirwa birambuye ibiwukubiyemo.

Mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda

Zimwe mu ngingo abadepite banze kwemeza harimo igena uko abazaba bagize Komisiyo y’amatora bazashyirwaho.

Bongeyeho ko ingingo ya 60 itagomba guhinduka  kandi ko guhindura izina rya Komisiyo y’amatora (Electoral Commission) ikitwa Independent Electoral Commission(Komisiyo y’amatora yigenga) atari byo bisobanuye ko izaba yigenga koko.

Muri uyu mushinga kandi ngo harimo y’ingingo y’uko Umukuru w’igihugu yahabwa ubushobozi bwo gukuraho ububasha bufitwe n’umwe mu bagize Komisiyo y’amatora.

Ingingo ya 83 mu gika cya kane hasaba ko abadepite birukanywe mu mashyaka yabo bazajya banirukanwa mu Nteko.

Iyi ngingo yanzwe n’abadepite kuko ngo kugeza ubu hari urubanza rutarafatwaho umwanzuro n’inkiko rurimo abadepite bane bahoze muri NRM(iri ku butegetsi) birukanywe muri iri shyaka nyuma bakanirukanwa mu Nteko.

Ingingo ya 72 isaba abashaka kwiyamamariza kujya mu Nteko gusinyirwa n’abantu 1000 nayo yanzwe n’abadepite kuko ngo’ ivangura’ kandi ‘idashyira mu gaciro’ kuko ngo hari ahantu muri Uganda abantu bemerewe n’amategeko gutora batagera kuri uwo mubare usabwa.

Uwungirije uvugira Inteko (deputy Speaker) Jacob Oulanyah yabwiye Minisitiri w’ubutabera Kahinda Otafiire hamwe n’Umushinjacyaha mukuru Freddie Ruhindi n’umwungirije Mwesigwa Rukutuna ko uyu mushinga w’itegeko udahuje n’ibyo Komisiyo y’amatora ikeneye kugira ngo amatora azagende neza umwaka utaha.

Bamwe mu bakuriye amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n'abo muri sosiyete sivile ubwo mbere yo guha abanyamakuru ikiganiro

The Daily Monitor

SRC/UMUSEKE

Abapolisi b’u Rwanda bari kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bashimiwe
Tunisia: Leta yategetse abaturage kudasohoka mu nzu kubera imyigaragambyo
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba 1 500 000 frws
Ngoma: Umuriro muke wahejeje imashini z’uruganda mu bubiko

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.