DOVE MAGAZINE

Ubwongereza bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda

Share Button

Guverinoma y’u  Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ku ya 11 Nzeli 2015, yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 30,5 z’amapound ahwanye  na Miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe iterambere n’ubutwererane  muri Afurika Grant Shapps  na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb.Claver Gatete azatangwa mu gihe cy’imyaka ine.

Minisitiri gatete yatangarije abanyamakuru ko muri ayo mafaranga hamaze kuboneka Miliyoni 10 n’igice z’amapawundi zizafasha muri gahunda y’uburezi kuri bose.

Grant Shapps ahererekanya amasezerano y’inkunga na Minisitiri Amb. Gatete

Grant Shapps ahererekanya amasezerano y’inkunga na Minisitiri Amb. Gatete

Mu mwaka 2016-2017 u Bwongereza buzatanga Miliyoni 8 z’amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u Bwongereza,  2017-2018 hatangwe Miliyoni 7  naho 2018-2019 hatangwe Miliyoni 5 z’amapawundi.

Minisitiri Grant Shapps yaje mu Rwanda kuganira ku mubano n’ubutwererane hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kureba uburyo inkunga u Bwongereza butanga ikoreshwa ndetse no kugira ngo amenye igihugu cy’u Rwanda.

Grant yemeje ko umubano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda umeze neza kandi ari uw’igihe kirekire. Yashimangiye ko biciye mu burezi kuri bose u Bwongereza buzakomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje mu kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Igihugu cy’u Bwongereza gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bintu bitandukanye harimo ubuhinzi, imishinga y’ubudehe, ku bufatanye n’iki gihug,  Leta y’u Rwanda yarashinze ikigega cy’ibidukikije FONERWA ndetse iki gihugu kikaba kigira uruhare runini mu gushyigikira gahunda zose zirebana na serivisi z’ubutaka. – Imvaho Nshya

 

Kigali: Yemera ko akora uburaya ariko atabukorera mu Rwanda
Senderi yageze i Rusizi yambariye ipantaro munsi y’ikibuno anafata izina rishya
Impanuro Perezida Kagame yahaye urubyiruko i Dallas
Impamvu u Rwanda aricyo gihugu cyatoranyijwe kubakwamo ikibuga cy’indege za Drones

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.