DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Ikibazo cy’bushomeri mu urubyiruko gikomeje guhangayikisha u Rwanda

Share Button

Muri iki gihe hamaze ku garagara ko hari abanyeshuri benshi barangiza za kaminuza, amashuri makuru n’amashuri yisumbuye barangiza amashuri yabo bakamara igihe kinini nta kazi .

Mubiganiro DOVE yagiyanye n’ababanyeshuri barangije hamwe nabakoresha batandukanye bakomeje kugaruka ku kibazo cyuko ireme ry’uburezi ko rigenda risubira inyuma aho usanga umunyeshuri arangiza atazi gukora ibyo yize.

Benshi muri abo banyeshuri ariko bagaragaje ko ikibazo nyamukuru gihari ari ukubima amahirwe yo gupiganwa ku isoko ry’ umurimo aho usanga babashyiraho imbogamizi zuko bagomba kuba bafite uburambe mukazi bakaba basaba ko ibyo bidakwiye kugenderwaho mu itagwa ry’ akazi ko bakwiye kugendera kubushobozi n’ubumenyi by’usaba akazi.

young-person-unemployment

Bakomeje batubwira ko kandi nubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yigeze gutangaza ko uburambe budakwiye gushingirwaho mugutanga akazi ko hari ibigo byinshi kandi bya leta bigikomeza kugendera mukuba ufite uburambe mugutanga akazi.

Leta y’u Rwanda murwego rwo gukemura iki kibazo cy’ubushomeri ikomeje gushishikariza cyane abanyeshuri kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro cyane, gushyigikira entrepreneurship club zo mubigo bitandukanye no kwishyira hamwe bakihangira imirimo ubundi bakegere BDF ikabaha inguzanyo.


KWIZERA PLACIDE
WWW.DOVE.RW

Rutsiro:Umusore yaguwe gitumo yikeba ubugabo
Ibibi byo kurarana ikariso ku bagore n'abakobwa
Mumyiteguro ya Euro: Esipanye yandagaje Koreya y'epfo iyitsinda ibitego 6-1
Abarwanyi 300 ba IS biciwe mu bitero bya Amerika na Afghanistan

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.