DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Ubushinwa bwaciye kuri Amerika mu by’ubukungu nyuma y’imyaka 144

Ubushinwa (China) bwaciwe kuri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu by’ubukungu nyuma y’imyaka 144 ari igihugu cya mbere gikize kurusha ibindi byose ku isi nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ibyimari ku isi International Monetary Fund (IMF).

Amerika iyoborwa na Perezida Obama yari igihanganjye mu bukungu guhera mu 1872, umwanya yafashe iwukuyeho ubwongereza.

Igihugu cy’Ubuhinde (India) nicyo kiza ku mwanya wa gatatu, Ubuyapani (Japan),Ubudage (Germany) buri ku mwanya wa gatanu, Uburusiya (Russia) buza ku mwanya wa Gatandatu, Brazil ku mwanya wa Karindwi,Ubufaransa (France) ku mwanya wa munani, Indoniziya (Indonesia) ku mwanya wa Cyenda naho Ubwongereza (United Kingdon) bukaza ku mwanya wa cumi.

obamaAmakuru y’uko Ubushinwa ari ubwambere ku isi yashegeshe Perezida Barack Obama.

Nubwo ibi ari ku mibare gusa benshi baracyabona Amerika nkigihugu gikize ugereranije imibereho y’umuturage wa Amerika n’uw’Ubushinwa.

Abaturage b’ubushinwa bagera kuri Miliyari imwe n’igice, ishuro enye aba Amerika.

Shanghai
Umujyi wa Shanghai wo mu Bushinwa (China) umwe mu yikorerwamo ibikorwa by’ubukungu bigejeje Ubushinwa ku mwanya wa mbere ku isi.


Beyonde Kitharizo
WWW.DOVE.RW

Urutonde rw’abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2015-2016
Inama 8 Minisitiri Kaboneka agira abayobozi bashya
Steven Gerard agiye kugaruka muri Liverpool yamureze
USA: Umucuruzi ukomeye ashobora gusimbura Kelly mu bunyamabanga bwa leta

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.