DOVE MAGAZINE

Uburyo wajijisha abantu kuri WhatsApp, ntibarabukwe ko wasomye ibyo bakwandikiye

WhatsApp ni porogaramu ikunzwe na benshi, ku buryo bamwe bagura telefoni zigezweho (smart phones) kugira ngo gusa bakoreshe iyi porogaramu, imaze kwamamara hafi ya hose ku Isi.

WhatsApp, ni porogaramu itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa bugufi ku buryo bworoshye no guhamagara, dore ko abayikoresha batishyura amafaranga nk’uko bigenda kuri sms aho wishyura amafaranga ya buri butumwa wohereje, ahubwo bisaba gusa kuba ufite internet muri telefoni yawe.

Kuba wabeshya umuntu ko utasomye ubutumwa yakwandikiye kuri WhatsApp, ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko ikoranabuhanga ikozemo ryekana buri kantu kose wowe utarinze wisobanura.

Iyo aka kamenyetso kari ku butumwa, byerekana ko ubutumwa wohereje bwagiye. Iyo ari tubiri √√ bivuga ko uwohererejwe ubutumwa yabubonye,
naho iyo ari tuburi kandi dusa n’ibara ry’ubururu, byerekana ko uwakiriye ubutumwa yabusomye.

Nubwo bimeze bityo, kuri ubu hari uburyo wajijisha umuntu, ugasoma ibyo yakwandikiye kandi we agakomeza akabona ko utabisomye byakugezeho gusa.

Inkuru yatanganjwe n’urubuga mirror rwo mu Bwongereza, yerekanye ko kuri ubu hari uburyo wasoma ubutumwa wohererejwe ariko uwabukoherereje ntabimenye ko wabusomye.

Telefoni irimo WhatsApp, igaragazwa n’akamenyetso gasa n’ibara ry’icyatsi nk’uko bigaragara kuri iyi foto

Dore uko bikorwa

Iyo ubonye umuntu yakoherereje ubutumwa kuri whatsApp, uba uretse kubufungura, ugahita ushyira telefoni yawe muri Airplane mode (switching on Airplene mode), warangiza noneho ukabufungura ukabusoma.

Iyo umaze kubusoma ufunga WhatsApp, noneho warangiza ukava muri bwa buryo bwa Airplane (switching off Airplane Mode).

Icyo gihe uwakwandikiye azahora abona twa tumenyetso tubiri √√ tugaragaza ko ubutumwa bwakugezeho ariko ko utarabusoma.

Ni ukuvuga ko iyo ukoresheje ubu buryo ntabwo utu tumenyetso √√ tuba dufite ibara ry’ubururu ngo amenye ko wabisomye, ariko iyo wongeye ukabufungura mu buryo busanzwe noneho arabibona.

Ibi wabikoresha igihe uziko nta mwanya ufite wo guhita usubiza ako kanya uwakwandikiye kandi we aba aricyo yiteze. Iyo ubonye umwanya rero uramusubiza akabona ko bwakugezeho kandi wabusomye.

Iyo wajijishije umuntu muri buriya buryo , akomeza kubona ko utabisomye

Porogaramu ya WhatsApp yahimbwe na Sosiyete WhatsApp Inc, yatangijwe tariki ya 19 Gashyantare 2014 n’abagabo babiri, aribo Jan Koum hamwe na Brian Acton, bari bamaze imyaka irenga 10 bakora muri sosiyete Yahoo, nyuma yo kugira igitekerezo cyo gushyiraho uburyo buzabasha gusimbura sms.

Izina WhatsApp ryaturutse ku mvugo y’icyongereza “What’s up” isobanura ngo “bite”; gusa App yo mu izina WhatsApp ikomoka ku ijambo Application.

Kuri ubu umuherwe washinze urubuga rwa facebook, Mark Zuckerberg, niwe waguze WhatsApp kuri miliyari 19 z’amadorali. Kugera muri Mata 2015, WhatsApp yari imaze kugira abantu barenga miliyoni 800 bayikoresha ku Isi hose.

Mark Zuckerberg, washinze Facebook, kuri ubu wanaguze WhatsApp

Jan Koum hamwe na Brian Acton, bahimbye WhatsApp


SRC: IGIHE

DFID yashimye imbaraga z’u Rwanda mu guhashya kugwingira kw’abana
Bwa mbere mu mateka, Papa yogeje ibirenge by’abagore n’abo mu yandi madini
I Kigali habereye igitaramo cyabyukije ishavu ry’Abarundi baheze mu buhungiro (Amafoto)
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rudatanga umusaruro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.