DOVE MAGAZINE

Uburwayi bw’umuhogo bwatumye Knowless aririmbira kuri CD

Knowless yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umuhogo kuva ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 biba impamvu imwemerera kuririmba akoresheje CD ndetse n’akanama nkemurampaka kabimuhera uburenganzira.

Mu kiganiro na Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star yasobanuye ko Knowless yagejeje ku buyobozi ikibazo cy’uburwayi yahuye nacyo ndetse yifuza ko yakomorerwa akaririmba hakoreshejwe CD mu gihe abandi bahanzi icyenda baririmbye mu buryo bwa Semi-Live.

Yagize ati “Knowless yaririmbye hakoreshejwe CD kubera ikibazo cy’uburwayi yagize. Yarwaye imihogo, kuva ku munsi w’ejo nibwo yarwaye. Kuba yararwaye akabitubwira ndetse akaba afite ingufu zo kwiyereka abafana, ntabwo byatuma tumwima amahirwe kuko harebwa ibintu bitandukanye.”

Yungamo ati “Akanama nkemurampaka karabizi, na ko twakagejejeho ikibazo kamwemerera gukoresha CD”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE amaze kuririmba, Knowless yavuze ko yari amaze icyumweru arwaye ibicurane gusa ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu haziramo gusarara bityo asaba ko yakwemererwa kuririmbira kuri CD.

Yagize ati “Maze icyumweru ndwaye ibicurani. Ejo nibwo nasaraye, ntabwo nari kubasha kuririmba mu buryo bwa Semi-live gusa ndishimira uko nitwaye n’uko abafana banyakiriye i Nyamagabe nubwo naririmbye ndwaye”

Knowless ahanganye na bagenzi be Bull Dogg, Jules Sentore, Active, Oda Paccy, TNP, Rafiki, Bruce Melody, Dream Boyz na Senderi International Hit.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byahinduriye Miss Kundwa Doriane ubwenegihugu
Hagiye gusohoka amashusho ya Jason Derulo atera akabariro
Ibintu 5 bidasanzwe byaranze abakinnyi b’umukino wo koga b’i Nyamasheke
The Ben na Angel mu bahanzi 10 ba Afurika bahatanira Prix Découvertes

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.