DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
UBUKUNGU

BNR yasabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere ya Sacco

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikiranira hafi imikorere y’Imirenge Sacco kugira ngo irusheho kwihutisha iterambere ry’abaturage, ariko abasaba kwirinda kwivanga mu mikorere yazo. Ubu butumwa Guverineri Rwangombwa yabutangiye mu nama yahuje abayobozi b’uturere tugize Intara y’Uburasirazuba, ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’igihugu n’izindi nzego zitandukanye. Guverineri Rwangombwa yasabye abayobozi gukurikiranira […]

Inyubako ziteye ubwuzu muri Kigali nshya (Amafoto)

Kigali 2020

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi ku Isi ikomeje gutera imbere ubutitsa yaba mu isuku, imyubakire, umutekano n’ibindi. Iyo utereye ijisho ku ishusho y’uyu mujyi mu myaka 20 ishize ukagereranya n’uyu munsi, uhita ubona impinduka ikomeye. Uko bwije n’uko bukeye imiturirwa irogoga ibicu bya Kigali ari nako indi mishinga yo gusirimura uyu mujyi umaze […]

Minisitiri w’Intebe yahembye abasora bitwaye neza

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yashyikirije ibihembo abasora bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2016, kuri uyu wa 22 Kanama. Mu birori byagenewe umunsi wo gushimira abasora, bimwe mu bigo byagenewe igihembo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, birimo Bralirwa, Ameki Color, Alimentation la Gardienne, CIMERWA…   Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko mu mwaka […]

Leta y’u Rwanda irasobanura byimbitse imvo n’imvano yo guca caguwa

Umucuruzi w’inkweto za caguwa mu isoko rya Kimironko

Umucuruzi w’inkweto za caguwa mu isoko rya Kimironko i Kigali (Ifoto/Ububiko) Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye umwanzuro wo kongera ibiciro ku nkweto n’imyenda bya Caguwa, haragarazwa ko ibyakozwe bidakwiye gutera ubwumvikane buke hagati y’abaturage na Leta. Leta ivuga ko uyu ari umwanzuro wafashe kandi watekerejweho mu buryo bwimbitse, cyane ko ngo n’ubwo u Rwanda […]

Bwa mbere mu Rwanda hubatswe ibitaro by’amatungo

inka

Aborozi bo mu murenge wa Rwaza, mu karere ka Musanze, baratangaza ko ibitaro by’amatungo bubakiwe bigiye kubafasha kujya bavuza amatungo yabo neza, ku gihe kandi hafi y’iwabo. Ibi bitaro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 300, ni igikorwa remezo aborozi bemeza ko kizabagirira umumaro cyane, kuko ubusanzwe bavuzaga amatungo yabo mu buryo butizewe. Umuyobozi […]

Kigali: Ibihugu 17 mu imurikagurisha mpuzamahanga

Umuyobozi mukuru wa PSF

Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 19 rizitabirwa n’abagera kuri 419, barimo abaturutse mu mahanga n’Abakorera mu Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro y’iryo murikagurisha rizabera i Gikondo kuva taliki ya 27 Nyakanga 2016. Mukarwema Yvette, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu rugaga rw’abikorera yabwiye itangazamakuru ko abazaza kumurika ibicuruzwa byabo ari […]

U Bwongereza bugiye kwirukana abanyamahanga badatunze miliyoni 35

Theresa May

Guverinoma y’u Bwongereza igiye kwirukana abanyamahanga bamaze muri cyo gihugu imyaka isaga itanu badatunze byibuze ibihumbi 35 000 by’amapawundi (asaga 35 000 000 frws). Ni nyuma y’uko iki gihugu kivanye mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi ndetse hagashyirwaho na Minisitiri w’Intebe mushya, Theresa May. Itegeko rishya rigenga umutekano w’imbere mu Bwongereza rivuga ko kuva muri Mata […]

Ingo 750,000 zavuye mu bukene

Umuyobozi mukuru wa NISR

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ingo 750 000 zavuye mu bukene bigatuma ubukene bugabanuka ku gipimo cya 6.9% hagati ya 2011 na 2014. Raporo y’ibyavuye mu isesengura ry’impinduka mu bukene, hagati ya 2010/2011 na 2013/2014 yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku wa 29 Kamena 2016 […]

Brexit ifite ingaruka kuri EAC ariko ntabwo zikomeye- Robert Mathu

Nyuma y’uko ubwami bw’Abongereza butoye ku kigero hafi cya 52% ko bifuza kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byiswe “Brexit”, Robert Mathu uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda aravuga ko nta ngaruka z’igihe kirekire bizagira ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Robert Mathu, umuyobozi wa “Rwanda Capital Market Authority (CMA)” Mbereho gato na nyuma y’aya matora, ifaranga […]

Ubuhinzi bw’u Rwanda bwatewe inkunga ya miliyari 173

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) inkunga ingana n’amayero miliyoni 200, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyari 173 azakoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi. Aya masezerano yashyizweho umukono ejo hashize ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2016, ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, na ho ku ruhande […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.