DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.
UBUKUNGU

Ikoranabuhanga rigiye korohereza abishyura parikingi mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi wa KVCS Willy Rukundo

Ubuyobozi bwa koperative y’abahoze ku rugerero bikorera ishinzwe kwishyuza amahoro ya parikingi z’ibinyabiziga (KVCS), buratangaza ko bugiye gushyiraho ikoranabuhanga rizavanaho inzitizi zirimo ibihano bidakwiye kuri ba nyir’imodoka. Ni mu gihe hari abari bamaze iminsi bijujutira ko bacibwa amafaranga y’ibihano mu buryo budafututse. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri KVCS, Willy Rukundo avuga ko inshingano zayo zibanda ku […]

Mu Rwanda Hageze Imodoka Nshashya Zitwara Abagenzi

Nk’uko u Rwanda rukataje mu iterambere, ni nako ibisubizo byogutega imodoka bigenda biboneka. Nkuko bigaragara hasi kwifoto, izimodoka 20 zazanwe na kompanyi yitwa RITCO (rizwi mu Cyongereza nka ‘Rwanda Interlink Transport Company Ltd’). Iyi kompanyi ikorana na leta y’Urwanda hamwe na Koperative zitwara abantu nibintu zizwi nka RFTC (Rwanda Federation Transport Cooperatives). Nyuma yuko izimodoka […]

Perezida Kagame ategerejwe mu Busuwisi mu Nama y’Ubukungu ku Isi (WEF)

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga y’ubukungu ya mbere ikomeye ku Isi (World Economic Forum, WEF) iri kuba guhera kuri uyu wa 17 kugeza ku ya 20 Mutarama 2017. Iyi nama , iba buri mwaka, ihuza abayobozi bakomeye ku Isi, bakaganira ku bikorwa byo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abatuye […]

Imihanda y’umujyi Kigali igiye kwagurwa bitarenze ukwezi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye gutangira umushinga wo kwagura imihanda y’uyu mujyi bitarenze muri uku kwezi kwa Mutarama 2017. Uwo mushinga ni uwo kwagura ibirometero 54 by’imihanda, buri muhanda ukagira inzira y’imodoka zigenda n’izigaruka igizwe n’ibice bibiri kuri buri ruhande. Uzakorwa na sosiyete y’ubwubatsi y’Abashinwa, China Road Bridge Corporation (CRBC). Ugamije kugabanya umubyigano […]

Impuguke ifasha Kagame kuvugurura AU yatangajwe n’ubwiza bw’Abanyarwanda

Tito Mboweni

Tito Mboweni, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho na Perezida Paul Kagame kugira ngo rimufashe mu nshingano zitoroshye zo kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU, yatangajwe n’ubwiza by’Abanyarwanda ndetse n’ubw’Umujyi wa Kigali. Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo, yatangaje uko yabonye u Rwanda n’Abanyarwanda, ubwo bari basoje inama bagiranye na Perezida Paul Kagame kuri Muhazi mu […]

U Rwanda ruracyari imbere mu bihugu bya Afurika binogeye ubucuruzi

ubucuruzi

U Rwanda rwagarutse mu bihugu bike bya Afurika binogeye gukorerwamo ubucuruzi, ruza no ku rutonde rw’ibihugu 50 bya mbere ku Isi hose. Raporo mpuzamahanga y’uyu mwaka yerekana uko ibihugu bihagaze mu bucuruzi (Ashish J. Thakkar Global Entrepreneurship Index report 2016) yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika no ku mwanya wa […]

Isoko ry’imari n’imigabane ryafasha Afurika kwigira-PM Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi uwa gatatu

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asanga Isoko ry’imari n’imigabane ryagira uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bwa Afurika ndetse ikaba yagera no ku kigero cyo kwigira, mu gihe ribyajwe umusaruro ufatika. Ubwo Minisitiri w’Intebe yatangizaga ku mugaragaro inama ya 20 y’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika (African Securities Exchanges Association -ASEA) kuri uyu wa mbere tariki 28 […]

Ukwakira 2016: Ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 7.4%

Ibiribwa n’ibinyobwa bidasebuye biri mu bituma ibiciro bikomeza kwiyongera mu mijyi no mu byaro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kw’Ukwakira 2016 cyagaragaje ko ibiciro mu mijyi Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,4% mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ugereranyije n’Ukwakira 2015. Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeli 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 5,8%. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u […]

U Rwanda rwarushije ibihugu bya Afurika umuvuduko w’iterambere ry’abaturage

Abanyarwanda bari imbere mu muvuduko wo guhindura byinshi mu iterambere

Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwanikiye ibindi bihugu bya Afurika mu kongera umuvuduko w’iterambere ry’abaturage nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umuryango Mo Ibrahim uharanira iterambere rya Afurika. Iyi raporo ya 2016 yerekana ubushakashatsi bwakozwe ku iterambere ry’inzego zitandukanye mu bihugu bya Afurika bwagaragaje u Rwanda mu bihugu byazamuye iterambere ry’umuturage ku buryo bugaragara guhera mu […]

Ubushinwa bwaciye kuri Amerika mu by’ubukungu nyuma y’imyaka 144

Ubushinwa bwaciye kuri Amerika mu by'ubukungu nyuma y'imyaka 144

Ubushinwa (China) bwaciwe kuri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu by’ubukungu nyuma y’imyaka 144 ari igihugu cya mbere gikize kurusha ibindi byose ku isi nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ibyimari ku isi International Monetary Fund (IMF). Amerika iyoborwa na Perezida Obama yari igihanganjye mu bukungu guhera mu 1872, umwanya yafashe iwukuyeho ubwongereza. Igihugu cy’Ubuhinde (India) nicyo kiza […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.