DOVE MAGAZINE

Ubuhamya bwa Nyinawumuntu wiciwe nyina mu maso,se n’abavandimwe batandatu

Share Button

Nyinawumuntu Claudine warokokeye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo arashima ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zamurokoye agiye kwicwa nyuma y’aho nyina na murumuna we biciwe mu maso ye, nyuma agasanga se n’abavandimwe be batanu na bo barishwe.

Mu mwaka wa 1994, Nyinawumuntu yasatiraga imyaka y’amavuko 11, ni mu gihe cy’amateka ateye ubwoba ya Jenoside yabayemo akamugiraho ingaruka zikomeye, ariko akaba aterwa ishema no kwitwa umubyeyi.

Muri uwo mwaka hari harakozwe urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa. Umuryango wa Rukingamubiri Raphael na Mukanziga Gaudence , aribo babyeyi ba Nyinawumuntu n’abavandimwe barindwi na wo wari ku rutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.

Abatutsi bahungiye ku Kiliziya ya Kibagabaga nabo batangiye kuburagizwa, ndetse bajyanwa mu mashuri ahitwa i Karama, basaba abahutu ko bakwerekana indangamuntu. Nyina Mukanziga yaciye mu maboko y’abakaga ibyangombwa ari kumwe n’utwana tubiri turimo Nyinawumuntu, baramwirukankanye ngo nta muhutu w’inzobe nkawe ubaho.

Yarabasize ajya kwihisha mu masaka, nyuma ku bw’amahirwe make baza kuvumburwa n’interahamwe zari zivuye kwica.

Mama bamutemeye mu maso yanjye, yanyitabye kabiri gusa

Nyinawumuntu avuga ko interahamwe imwe yababonye ikavuza amafirimbi izindi zose zibateraniraho. Yumvaga Isi ibarangiranye. Bavuze ko bari barababuze maze bahita batema nyina mu musaya nyuma bamutema ijosi. Nyinawumuntu bamutema ku musaya w’iburyo no ku ijosi, umwana bari kumwe nawe bamutema ku ijosi.

Yagize ati “ Mama bamukubita umuhoro mu musaya yikubita hasi, bamukubita n’uwundi ku ijosi, aje kuntema arambwira ngo kuraho ubwo butoki bwawe, nipfuka mu maso antema ku rutugu no ku ijosi.”

Bahise batema ibiti baraborosa bazi ko bapfuye.Aho abaye nk’uzansamuka yabonye amaraso menshi, ahamagara nyina amwitaba kabiri, ku nshuro ya gatatu ntiyamwitaba amenya ko yapfuye, arebye murumuna we nawe bari kumwe nawe abona yapfuye. Icyo gihe ngo hari ku itariki 10 Mata 1994.

Nyuma interahamwe zaje kumusanga aho zamusize zimujyana ahantu mu kibuga, imbwa zari zihari zikajya zimukomba amaraso, ariko baramureka kuko babonaga atazakira.

Nyinawumuntu Claudine watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenoside

Yaje gutabarwa n’umugore bari baturanye amujyana kumuhisha mu nzu. Nyuma uwo muryango uza guhunga umusiga mu nzu wenyine.

Muri icyo gihe yishwe n’inyota n’inzara , aramirwa n’amazi yabonaga mu isafuriya yari ameze nk’ayo bakarabyemo intoki, akoresha uburyo yayarondereza.

Haciye umugore mukuwu w’uwamusize mu nzu ahunze, interahamwe zajyaga kumwaka ngo zimwice, uwo mugore akamwimana, nyuma interahamwe zaje gukoresha imbaraga zimujyana zigiye kumwica.

Yarokotse ate?

Nyinawumuntu yari kumwe n’interahamwe yari igiye kumwicira ahantu mu kibuga , ibona umusirikare irirukanka.

Uwo musirikare ngo yaraje amubaza aho akomoka n’uko byagenze, amuhumuriza amubwira ko atagipfuye aramufata amujyana ahitwa i Karama aho se yiciwe, ahavurirwa mu buryo yise gikotanyi(yitabwaho) arakira.

Yashyinguye se gusa

Nyinawumuntu yashyinguye se gusa ariko ntazi niba nyina n’abavandimwe be, barariwe n’imbwa cyangwa hari ukundi byagenze.

Ati “ Papa yari umukateshisite(wigisha iby’Imana muri Kiliziya), abamwishe ni abo yabyariye abana muri batisimu. Gusa ikinshimisha ni uko yabasabye akanya ngo asenge bakamwemerera, ababwira ko ibyo bakora batabizi.”

Mama yakwicwa ntawe nongeye kwita mama, narabyaye banyita mama

Nyinawumuntu kuva yakwicirwa ababyeyi yirinze kugira uwo yita se cyangwa nyina, nyuma yaje gushaka umugabo yarabyaye, yitwa nyina w’abana bane babimuhamagara akumva arizihiwe.

Ati “ Umuryango wa Rukingamubiri ntiwazimye , kandi nanjye sinzaba ikigwari.”

Mu buzima bwe yaharaniye kuba umugabo kandi yabigezeho, yarangije imyaka ibiri muri kaminuza(ULK) arihirirwa n’umugabo we nyuma yo guhura n’imbogamizi zo kuvanwa ku rutonde rw’abagombaga kurihirwa kaminuza ngo arifashije.

Nyuma yaje kubura amikoro arahagarara arimo kwita ku bana be, agize amahirwe akabona inkunga yasubukura ayo masomo.

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc, acana urumuri rw’icyizere mu ijoro ryo kwibuka i Kibagabaga

Senateri Gakuba yaramushimye

Ubwo abarokokeye mu Murenge wa Kimironko bitabiraga ijoro ryo kwibuka, ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc yavuze ko ubuhamya bwa Nyinawumuntu buremereye, ariko ko yakomeje gushyiramo imbaraga akaba yarabaye umugabo.

Senateri Gakuba yavuze ko busubiza imbaraga benshi. Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yateguranywe ubukana, Jenoside igashyirwa mu bikorwa ku buryo budasanzwe, ku buryo ntawatekerezaga ko hari umututsi wari kurokoka, ariko FPR Inkotanyi yarabatabaye.

Ati “Nta watekerezaga ko hasigara n’ubara inkuru ariko nta bapfira gushira , mureke duhange amaso ku kubaka ibihe bizaza ari yo mpamvu tugaruka ku ruhare rw’urubyiruko rwacu.”

Nyinawumuntu yararokotse hamwe n’imfura y’iwabo.


SRC: IGIHE

Katy Perry ayoboye urutonde rw’abahanzi b’igitsinagore binjije akayabo muri 2015
Basetse baratembagara mu gitaramo Djasa Djasa yakoreye i Kigali
Budacyeye kabiri, Jason Derulo yatandukanye n’uwahoze ari umugore wa 50Cent
Gaël Faye yatsindiye igihembo gikomeye mu Bufaransa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.