DOVE MAGAZINE

U Rwanda rwungutse abapolisi bato 965 basabwa kuba inyangamugayo

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harelimana, yasabye abapolisi bashya guharanira kuba inyangamugayo, birinda kwanduza isura nziza Polisi y’u Rwanda ifite mu Rwanda no mu mahanga.

Ubu butumwa Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabutangiye mu muhango kwakira abapolisi binjiye mu mwuga, wabereye i Gishari mu karere ka Rwamagana kuwa 1 Kamena 2016. Iki cyiciro ya 12 cy’imyitozo y’abapolisi cyasojwe n’abapolisi 965, barimo abakobwa 228 n’abagabo 737.

bapolisi bashya

 

Minisitiri Fazil Harelimana yibukije aba bapolisi bashya ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga buvanze n’ubunyangamugayo, bagasigasira isura nziza Polisi y’u Rwanda yubatse ku isi yose.

Yagize ati “Izi mpanuro buri wese winjiye mu kazi arazihabwa, nimuzikomeza muzakora akazi kanyu neza.Izo nshingano ni ubunyarwanda, ubunyangamugayo no kubumbatira ibyagezweho, ukomeza gutera imbere.

Mwirinde kwanduza isura nziza musanze Polisi ifite haba mu Rwanda no mu mahanga.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba aba bapolisi kuba intangarugero mu bandi, kuko ngo icyaha kigira uburemere bitewe n’ibintu bitatu ari byo: inyito y’icyaha, ukoze icyaha, hamwe n’ugikorewe.


ABAPRWANDA POLICE


SRC: IMVAHO NSHYA

Burundi: Abigaragambya batwitse umuntu baranamwica
Burundi: Inyungu za Nkurunziza azishyira imbere gusumba iz’igihugu – Gen Godefroid Niyombare
Uganda yatabye u Rwanda mu nama ku iyubakwa ry’umuhanda wa Gariyamoshi
Japan na BAD bagurije u Rwanda miliyoni 162$ yo kubaka umuhanda Kayonza – Rusumo

1 Ibitekerezo for “U Rwanda rwungutse abapolisi bato 965 basabwa kuba inyangamugayo”

  1. Mike

    Mbega ngo baraberwa!!!INkunda ukuntu Polisi yacu irangwa na disipuline n’ubunyamwuga.Ubutaha nanjye nziyandikisha.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.