DOVE MAGAZINE

U Rwanda rwungutse ababyaza n’abaforomo 198

Abanyeshuli 198 bo mu ishuri rikuru  ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana (RSNM)   bahawe impamyabumenyi zo mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza.

Mu muhango wo kubaha impamyabumenyi,  Musenyeri Antoine KAMBANA, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana yibukije abanyeshuri basoje amasomo yabo  ko umurimo bagiye gukora ufite uruhare runini k’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Muri abafasha ba hafi mu kwita k’ubuzima kuko ubuzima butangirira mu maboko yanyu niyo ubuzima buhungabanye turabiyambaza kugirango mububungabunge  kandi busorezwa mu maboko yanyu, ubutumwa bukomeye mufite muri amaboko y’Imana ikoresha mu kurengera ubuzima bw’umuntu .”

Abaforomo n'ababyaza mu birori byo guhabwa impamyabumenyi

Abaforomo n’ababyaza mu birori byo guhabwa impamyabumenyi

Umunyeshuri uhagarariye abandi yavuze ko bahisemo guharanira ko iterambere igihugu kimaze kugeraho ritagomba gusubizwa inyuma n’uko hari umwe mu banyarwanda wawungabanyijwe n’ubuzima kandi bafite uburyo bamutabara.

Ishuri rikuru  ry’abaforomo n’ababyaza rya Rwamagana (RSNM) , ryatangijwe mu kwezi kwa Nzeli 1962 ritangijwe n’ababikira b’Ababerinaridini (Bernardine Cistercian Sisters).

Kuva muri uwo mwaka w’1962 kugeza mu  mwaka w’1966, ryateguraga abafasha b’abaganga (A3). Mu mwaka wa 1966 kugeza mu Ukuboza 2007, ryateguraga abaforomo bo ku rwego rwa A2.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2007 nibwo RSNM ryatangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza, iyi ni  inshuro ya kabiri batanze izi mpamyabumenyi.


SRC: IMVAHO NSHYA

Aba ofisiye bakuru ba Polisi 30 biga muri NPC bahawe ibiganiro n'impuguke
Abasirikare bane ba Amerika bishwe barashwe
Ingabo z’u Rwanda ziyujurije inyubako igezweho
Donald Trump azajya akoresha Miliyoni 2 z'amadorali mu kwiyamamaza ku cyumweru

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.