DOVE MAGAZINE

U Rwanda rwashimiwe guhashya Malaria

U Rwanda rwahawe igihembo Ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bya Afurika bashyize Imbere kurwanya Malaria (ALM) kuhagendewe ku kuba rwarafashe ingamba zikarishye zo kurwanya icyorezo cya Malariya mu myaka itanu ishize.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume, yabwiye Imvaho Nshya ko iki gihembo ari umusaruro mu guhashya icyo cyorezo.

ALM yahaye u Rwanda igihembo hamwe n’ibindi bihugu 12 nyuma yo kugera ku ntego y’ikinyagihumbi yo kurwanya icyorezo cya malariya aho impfu z’abahitanwa n’icyo cyorezo zavuye ku 764 000 mu 2000 bagera ku 395 000 mu 2015.

Nathan Mugume yagarutse ku cyateye kugera kuri urwo rwego, anahakana ko Malariya itiyongereye mu Rwanda, agira ati “Bituruka ku ngamba zagiye zifatwa, kugeza ubu kandi ngira ngo ntabwo Malariya yigeze yiyongera mu Rwanda.”

Iki kibazo cy’ubwiyongere bwa Malaria cyagejejwe no kuri Guverinoma, mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Ukuboza 2015. Mugume we yakomeje avuga ko abakoze iki cyegeranyo bahereye mu mwaka wa 2011 kugeza 2016.

Ikindi cyegeranyo cyashingiweho mu gihemba kigaragaza ko guhera mu mwaka wa 2000 abahitanwa na Malaria muri Afurika bagabanutseho 66% muri rusange, banagabanukaho 77% ku bahitanwaga n’iyo ndwara ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) na ryo ryashyize ahagaragara imibare yerekana ko nubwo malariya yiyongereye cyane mu Rwanda, bidakibije cyane ugereranyije no bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, akaba n’uhagarariye ubuyobozi bw’uyu muryango yavuze ko icyizere cyo kurandura Malariya kizagerwaho hashingiwe ku mateka Afurika igaragaje bwa mbere.

Hailemariam yagize ati “Intsinzi igaragaye muri ibi bihugu 13 itwereka ko imiyoborere itajegajega ari yo ntwaro ikomeye mu kurwanya iki cyorezo cya karande ariko gishobora kuranduka.”

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika bagiye bashyira ingufu mu kurwanya iki cyorezo babifashijwemo n’inkunga z’imiryango nterankunga itandukanye.

Mu bindi bihugu biza imbere kuri uyu mugabane byahawe iki gihembo harimo Botswana, Cape Verde, Eritrea, Namibia, São Tomé and Príncipe, Africa y’Epfo na Swaziland.


SRC: IMVAHO  NSHYA

Impunzi z’Abarundi zarenze 8500 zikomerewe n’imibereho mu nkambi
Kigali: Yashinze urubuga rushyingurwaho ibizamini bya Leta byakozwe
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba 1 500 000 frws
Ntabwo abantu baba bahuzagurika ngo bakomeze kuza ku mwanya w’imbere- Perezida Kagame

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.