DOVE MAGAZINE

U Bwongereza bugiye kwirukana abanyamahanga badatunze miliyoni 35

Guverinoma y’u Bwongereza igiye kwirukana abanyamahanga bamaze muri cyo gihugu imyaka isaga itanu badatunze byibuze ibihumbi 35 000 by’amapawundi (asaga 35 000 000 frws).

Ni nyuma y’uko iki gihugu kivanye mu muryango w’Ibihugu by’u Burayi ndetse hagashyirwaho na Minisitiri w’Intebe mushya, Theresa May.

Itegeko rishya rigenga umutekano w’imbere mu Bwongereza rivuga ko kuva muri Mata 2017, abimukira baba mu Bwongereza bazasabwa icyangombwa cyerekana ko batunze nibura miliyoni 35, abazananirwa kugaragaza uwo mutungo bakirukanwa.

Ibi ariko byamaganwe bikomeye n’imwe mu banyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko iyo gahunda izatuma u Bwongereza bubura abaganga, abarimu n’abandi bakoraga imirimo iciriritse nk’ubukorerabushake no kwikorera.

 

Theresa May
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza arasabwa kugira icyo akora ngo abimukira batirukanwa

Mu cyumweru gishize abantu basaga 2000 bari bamaze gushyira umukono ku rwandiko rusaba abagize inteko ishinga amategeko kuburizamo icyo cyemezo.

Uwashyizeho urwo rwandiko, Joshua Harbord, yabwiye The Independent ko azi neza ko hari abantu babarirwa mu mamiliyoni bafite ubwoba n’igihunga cyo kwirukanwa.

Ati” Ni abantu bamaze igihe bakorera mu Bwongereza, bagize inshuti, bafite imiryango, bafite uruhare mu iterambere ry’iki gihugu.”

Urwo rwandiko rufite ubushobozi bwo guteranya inteko ishinga amategeko rumaze gusinywa n’ibihumbi ijana, ariko guverinoma isabwa kugira icyo irukoraho nirushyirwaho umukono n’abantu 10 000.

Kuri ubu 13% by’abaturage b’u Bwongereza ni abimukira, kimwe n’ibindi bihugu by’u Burayi, bamwe bakeka ko abimukira ari bo bazana umutekano muke ushingiye ku iterabwoba. Ari kandi n’abaturage bumva abimukira ari nk’ibyonnyi byaje kubarira umutungo.


SRC: IZUBA RIRASHE

Urubanza rwa Dr Mugesera rwapfundikiwe atavuze ku gifungo cya burundu yasabiwe
Kiliziya Gaturika irateganya gutangira gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri jenoside
Umugore wa Stromae yasohoye igice cya kabiri cy’imideli yahanze
U Rwanda ntiruzaba insina ngufi imbere y’Abafaransa-Mushikiwabo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.