DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

U Buyapani: Yishe abarwayi bo mu mutwe 19 abateye ibyuma

Umugabo wahoze yita ku barwayi bo mu mutwe yagarutse aho yakoraga yica abarwayi 19 abateye icyuma akomeretsa abandi 25 mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo w’imyaka 26 witwa Satoshi Uematsu yakoraga mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe mu gace ka Sagamihara mu mujyi wa Tokyo.

NHK ivuga ko mu gicuku, yamennye idirishya akaboha abakozi ubundi agatangira gutemagura abarwayi abateye ibyuma mu ijosi.

Polisi y’icyo gihugu ivuga ko abagabo icyenda n’abagore 10 bahise bapfa. Abakomeretse n’abarokotse bahuye n’ihungabana.

Ubutabazi bwahageze benshi bamaze gupfa
Ubutabazi bwahageze benshi bamaze gupfa

Satoshi akimara gukora ubwo bwicanyi yishyikirije polisi yemera ko ari we wabikoze ndetse ko abarwayi bo mu mutwe bakwiye kwicwa.

Umuvugizi wa polisi ati”Ubwo Uematsu yishyikirizaga polisi, twamusanganye ibyuma byo mu gikoni byinshi biriho amaraso.”

 

abicanyi bibasira abafite uburwayiSi ubwa mbere abicanyi bibasira abafite uburwayi bwo mu mutwe n’abasheshe akanguhe. Muri Gashyantare, umuforomo yatawe muri yombi nyuma yo guhanura umuntu w’imyaka 87 ku igorofa, nyuma yaho yabwiye polisi ko uwo ari uwa gatatu yari yishe muri ubwo buryo.


SRC:IMVAHO NSHYA

Ubushomeri ni imwe mu mpamvu zitera ruswa ishingiye ku gitsina
Umusore wishe urugi rw’imodoka akibamo asaga miliyoni eshatu yafashwe
Taylor Swift, umuherwe wa mbere mu bagore bakora umuziki ku Isi
Ifoto y'Umunsi - Perezida wa Malawi, Edgar Chagwa Lungu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.