DOVE MAGAZINE

U Burundi bwanze kuyobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

Share Button

U Burundi bwemeye guhara intebe y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, mu gihe aribwo bwari butahiwe ngo busimbure Tanzania ku buyobozi bw’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, muri uku kwezi.

Byitezwe ko Uganda ariyo izahita isimbura Tanzania.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri guverinoma y’u Burundi, yabwiye Ikinyamakuru The East African ati “Kuyobora iyo nama sicyo dushyize imbere, cyane ko tugomba kubanza gukemura ibibazo ku rwego rw’igihugu, birimo ikibazo cy’umutekano muri Bujumbura.”

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Jean Claude Nsengiyumva, ukomoka mu Burundi, we yagize ati “Kutayobora EAC ku Burundi ntabwo binyuranyije n’amasezerano ashyiraho uwo muryango. Byabaye ku Rwanda ubwo icyo gihugu cyashakaga kwita ku bibazo by’imbere mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko ibihugu biyobora iyo nama bigenda bisimburana, bityo ngo u Burundi buzategereza indi nshuro, kuko kuyobora ibindi bihugu bisaba ko uba uri imbere muri gahunda zose zireba akarere.

U Burundi ariko butegereje umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, cyane ko wo udasaba uruhare rw’igihugu muri rusange, mu buryo buhoraho. Biteganyijwe ko muri Mata uyu mwaka, aribwo Dr Richard Sezibera azaba arangiza manda ye y’imyaka itanu.

U Burundi bwinjiye muri EAC mu 2007 hamwe n’u Rwanda, kuva icyo gihe hari ibyo bwungukiye muri uyu muryango birimo ibishingiye ku ihuzwa rya za gasutamo n’ishyirwaho ry’isoko rusange.

Icyo gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, umaze kugwamo benshi, abasaga ibihumbi 250 bakaba barahunze igihugu.

Perezida Pierre Nkurunziza mu kiganiro n'abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu


SRC: IGIHE

Ashley Diva yongeye gukora mu nganzo
Christine Lagarde ni we mukandinda rukumbi ku buyobozi bwa FMI
Rusizi: Abaturage bataye muri yombi ufatwa nk’umukuru w’abajura
Amasohoro y’umugabo n’ibindi bituruka mu gitsina cye nta ngaruka byaba bitera ku mugore wabimize?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.