DOVE MAGAZINE

U Buhinde: Abasaga 100 bahiriye mu rusengero

Abantu basaga 100 bapfuye abandi barenga 200 barakomereka mu nkongi y’umuriro yafashe urusengero rwa Puttingal ruherereye muri Leta ya Kerala mu Buhinde.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro(GMT) iturutse ku bishashi by’umuriro (fireworks) byaturitswaga hizihizwa umwaka mushya w’abo mu idini ry’aba-Hindu.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yavuze ko ibyabereye muri ruriya rusengero bibaje cyane kandi umuntu atabona amagambo yo kubisobanura.

Umuyobozi wa Polisi ya Kerala, TP Senkumar, yabwiye BBC ko imibiri y’abapfuye yahiye cyane ku buryo kubamenya bisaba kubanza gukora ibizamini bya DNA.

Senkumar kandi yavuze ko abakomeretse nabo bamerewe nabi cyane aho bari kuvurirwa mu bitaro bya Thiruvananthapuram.

Ituritswa ry’ibishashi by’umuriro ryabaye imbarutso y’iyi nkongi ryagombaga kuba kuwa Kane hizizwa umunsi wa Vishu ugaragaza intangiriro y’umwaka w’aba-Hindu.

Polisi irateganya guhata ibibazo abayobozi b’urusengero ndetse n’abari bahawe isoko ryo guturitsa ibyo bishashi.

Urusengero rwahiye rurakongoka

Abatapfuye bakomeretse bikomeye


SRC: IGIHE

Kuri uyu wa gatanu hatanzwe konji yo gusoza ukwezi kwa Ramadhan
Huye: Sindikubwabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umubyeyi we
Koreya y'Amajyaruguru igiye gufatirwa ibihano bikakaye
Urujijo ku gisigazwa cy’umutwe w’umuntu mu biro bya Diamond

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.