DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

U Budage: Abahoze ari abayobozi ba FDLR bazasomerwa ku wa Mbere

Urukiko rwo mu Budage ku wa Mbere ruzasoza urubanza rumaze igihe rw’abagabo babiri bashinjwa kuyobora ubwicanyi bw’umutwe wa FDLR  mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwo rubanza rumaze imyaka ine rutangiye, ruburanishwamo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni,  bavugwaho kuba abayobozi bakuru ba FDLR.

Umushinjacyaha w’u Budage,  Christian Ritscher yabwiye AFP ati” Bashinjwa  kuyobora ubwicanyi bw’abantu basaga  200 n’umubare mwinshi w’ibyaha byo guhohotera abagore no kwinjiza abana mu gisirikare muri Congo.”

Murwanashyaka Ignace
Murwanashyaka Ignace

Murwanashyaka n’icyegera cye  Musoni, bamaze imyaka isaga 20 baba mu Budage, ibyaha byose bashinjwa kubikora bibereye mu ngo zabo muri icyo gihugu, aho bategekeraga abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Baregwa ibyaha 26 byibasiye inyoko muntu, n’ibyaha 39 by’intambara byakozwe hagati ya Mutarama 2008 n’Ugushyingo 2009.

Uburanira Musoni, Jochen Theilmann, yasabye ko bagirwa abere, mu gihe ubushinjacyaha busaba ko Murwanashyaka afungwa burundu, ntarekurwe nyuma y’imyaka 15 nk’uko bisanzwe bigenda mu Budage, naho Musoni asabirwa gufungwa imyaka 12.

Umutwe wa FDLR, urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze imyaka 21 mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho ushinjwa kwica abaturage n’ubundi bugizi bwa nabi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita Joseph,  yavuze ko u Rwanda na Congo biri kwiga ku buryo ingabo zabyo zafatanya mu kurandura uyu mutwe   kuri ubu   umaze kugira abakabakaba ibihumbi bisaga bine.

Ati   “ Mwumve namwe ni umutwe umaze imyaka 20 yose  ukorera ku butaka bwa Kongo kandi hariyo  itsinda ry’ingabo za Monusco zoherejweyo kurinda umutekano, ufite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.’’



SRC: Imvaho Nshya

BAVUTSE ARI IMPANGA ARIKO BITANGAZA BENSHI KUBA UMWE ARI UMZUNGU UNDI ARI UMWIRABURA (REBA AMAFOTO)
Miss Akiwacu Colombe ashyigikiye ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihinduka
Burundi: Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora inzego z’iperereza yishwe
Ijoro ry’ubusabane hagati ya The Ben n’abamaze imyaka itandatu batamubona

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.