DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Trump ntazasangira n’abanyamakuru muri uno mwaka

Share Button

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazitabira muri uno mwaka umuhango ubusanzwe umukuru wa Amerika ahuriramo n’abanyamakuru bakurikirana amakuru yo mu biro bye maze bagasangira.

Muri uwo muhango perezida avugiramo ijambo riba rigamije gusetsa.

Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana ko Perezida Trump atishimiye bimwe mu bitangazamakuru akomeje gushinja gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Aherutse no kuvuga ko ibyo bitangazamakuru ari abanzi b’abaturage.

Kuwa gatanu, ibitangazamakuru bimwe birimo CNN, BBC na the New York Times ntabwo byatumiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cy’umuvugizi wa perezida.

Perezida Trump

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakurikirana amakuru yo mu biro bya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ryavuze ko rizakomeza kwizihiza uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashatse butangwa n’itegeko nshinga. – BBC –

Angola: Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama yiga ku mutekano mu karere
Igisirikare cy’u Rwanda kirahamagarira abarangije kaminuza kukinjiramo
Moïse Katumbi yemeje ko Kabila agiye guhererekanya ubutegetsi
Gucyura umurambo wa Tshisekedi byigijweyo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.