DOVE MAGAZINE

Texas: Icyobo cyafataga amazi n’umwuzure cyuzuye, hari impungenge ko abapfa biyongera

Share Button

Icyobo kizwi nka Addicks Dam cyifashishwaga mu gufata amazi y’imvura ikaze n’imyuzure mu Mujyi wa Houston i Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyuzuye amazi atangira gukwirakwira mu nkengero zacyo.

Iki cyobo cyangwa se ikidendezi cyashyizweho mu mwaka wa 1938 gishinzwe gufata amazi y’imvura n’imyuzure bikunze kwibasira ako gace.

Imvura y’amahindu ikurikiwe n’umwuzure yatangiye kugwa i Texas guhera kuwa Gatanu ushize. Abantu bagera ku icyenda bamaze kuhasiga ubuzima.

Uyu mwuzure watumye ikidendezi cya Addicks cyuzura nkuko Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imyuzure Jeff Lindner yabitangarije BBC.

Amazi ava mu kidendezi cya Addicks ari kwisuka mu mugezi wa Buffalo Bayou, abayobozi bafite impungenge ko uwo mugezi nawo ushobora kuzura.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump yageze muri Texas kwirebera ubukana bw’uwo mwuzure bivugwa ko ushobora no kwiyongera.

Uretse Leta ya Texas, uwo mwuzure watangiye no kugera muri Leta ya Louisiana.

Uyu niwo mwuzure wa mbere ukomeye ubaye muri Texas mu myaka 50 ishize. Kuva uyu mwuzure watangira, ibihumbi by’abanyamerika bikomeje guhunga ingo zabo bajya gushakisha aho bikinga.

Ibikorwa by’ubutabazi birarimbanyije

SRC: IGIHE

Loni yashimiye Polisi y’u Rwanda imikorere myiza muri Centrafrique
Abivuriza ku bitaro bya Polisi bikubye inshuro 12
Burundi: Umugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yajyanywe n’inzego z’ubutasi
Gasabo: Polisi y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge bitandukanye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.