DOVE MAGAZINE

Tanzania yamaganye ibirego u Burundi bushinja u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Mahinga aganira n’abanyamakuru muri Village Urugwiro (Ifoto/ububiko)
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, aravuga ko ibyo kuvuga ko uRwanda rutoza abazatera u Burundi ari ibihuha.

Minisitiri Augustine Philip Mahiga aravuga ko ibihugu byose byakira impunzi, usanga bikunze guhura n’ibibazo nk’ibi u Rwanda rurimo guhura nabyo.

Leta y’u Burundi imaze iminsi ishinja u Rwanda gutoza abahungabanya umutekabo wabo.

Iki gihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga, bivuga ko u Rwanda rwavanye Abarundi mu nkambi ya Mahama , rubaha imyitozo mu rwego rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Gusa Leta y’u Rwanda icumbikiye impunzi z’Abarundi barenga ibihumbi 75, ivuga ko aya makuru ari ibihuha, ndetse iza no gutangaza ko ishobora kwimurira izi mpunzi mu kindi gihugu, gusa kitaratangazwa.

Ubwo minisitiri Augustine Philip Mahiga yabonanaga na Perezida Kagame hano i Kigali, yavuze ko ibivugwa ku Rwanda nta shingiro bifite.

Yagize ati “Ibirego bishinja u Rwanda byo gutoza impunzi ngo zirwanye Perezida Nkurunziza, nta shingiro bifite.”

Ku bijyanye n’uko u Rwanda rwahisemo kuba rwajyana aba Barundi mu kindi gihugu, Minisitiri Mahiga avuga ko byumvikana.

Yakomeje agira ati “Icyemezo cy’u Rwanda kirumvikana, ndumva icyemezo cy’u Rwanda rwafashe gusa gikomeye!, ni ukubera ibihuha byakomeje kuvugwa.”

Uyu mu minisitiri kandi aravuga iki kibazo kitari ku Rwanda, kuko na Tanzania irimo guhura n’ikibazo cy’Abarundi bahahungiye.

Yagize ati “Kuva u Burundi bwagira ubwigenge tumaze kwakira abaturage baho inshuro umunani zose, n’ubu turabafite kandi barimo guteza ibibazo, ndabizi ko iyo impunzi ziri mu gihugu runaka haba ibibazo, kubera ko mu mpunzi usanga harimo n’abantu bivanzemo bafite ibikorwa bya politike, ibi akenshi nibyo bibazo umuntu agomba guhora yiteguye guhura nabyo.

“Natwe ubwacu dufite icyo kibazo, twagiye tuhasanga abantu bamwe bafite ibikorwa bya gisirikare bashaka kugaba ku Burundi, twafunze bamwe kuko babaga barimo gushaka gutoza abantu bamwe, twarabafunze tubageza mu nkiko.”

Uyu muyobozi kandi yongeye gusaba imiryango mpuzamahanga kujya ifasha ibihugu bifite impunzi, ikibazo ntikibe gusa ku bihugu byazakiriye, ndetse bagacunga n’umutekano w’izi mpunzi.


 

SRC: IZUBA RIRASHE

Umugore wa Obama yagaragaje ubuhanga bwe mu kubyina (Video)
Barasaba ko hakurwaho ingingo yo guha akato ufunzwe ‘burundu y’umwihariko
Kwibuka22: Perezida Kagame na Magufuli baracana urumuri rw’icyizere
Intimba n’agahinda mu muryango ufite umuhungu wateye inda mushiki we, agakatirwa gufungwa imyaka 10

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.