DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

T.I agiye guha akazi abamansuzi ijana bafite ikibuno cyiza

Share Button

Umuraperi T.I agiye gutanga imirimo ku bagore ijana bafite ikibuno cyiza kandi bazobereye mu kubyina ikimansuro mu kabyiniro gashya yise ‘V Live Club’ agiye gutangiza mu Mujyi wa Atlanta.

Ikimansuro ni uburyo bw’imibyinire itamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abagore cyangwa abakobwa babyina bambaye utwenda duhishe imyanya myibarukiro, gusa ubireba aba abona mu by’ukuri basa n’abambaye ubusa. Ibyo babyina nabyo usanga ahanini bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’urukozasoni cyangwa bikurura ubusambanyi.

T.I. uyobora inzu itunganya umuziki ya Grand Hustle Records, mu mpera z’icyumweru gishize yakoze amajonjora yo guhitamo abagore n’inkumi bujuje ibisabwa ku bamansuzi yifuza guha akazi.

TMZ itangaza ko mu gukora amajonjora, abagore n’inkumi babarirwa mu 1,600 bariyerekanye, abenshi muri bo bari bambaye amakariso gusa n’udukabutura tugufi cyo kimwe n’abari bambaye ibigaragaza imiterere y’ikibuno n’amabere yabo ari nabyo byagenderwagaho.

T.I ni umwe mu bahanzi batanga amafaranga menshi ku bamansuzi asanga mu tubari

Mu guhitamo ijana ba mbere, harebwaga cyane cyane ubunini n’ubwiza bw’ikibuno cy’umugore. Aka kabyiniro T.I agafatanyije n’umuherwe witwa Damon Cobbs, kazafungura imiryango kuwa 17 Kamena 2016.

Uretse ubucuruzi bw’umuziki, umuraperi T.I afite ibikorwa bikomeye bimwinjiriza amafaranga mu Mujyi wa Atlanta harimo iduka rinini ry’imyenda ryitwa Akoo [A King Of Oneself], Restaurant ikomeye yitwa Scales 925 n’ibindi bikorwa bikomeye bimwinjiriza amafaranga.

Abagore n’inkumi biyerekanaga bambaye batya

Abagore n'inkumi biyerekanaga bambaye batya {JPEG}

SRC:IGIHE

Alexia Mupende azahagararira u Rwanda mu birori mpuzamahanga by’imideli mu Busuwisi
Sinema: seri ya Prison Break igiye gukomeza, Scofield agarukamo ari muzima
Umutinganyi mu bakobwa 51 batoranywamo Miss America
I Kigali, Cindy yagaragaje ubuhanga mu kuririmba no gutigisa umubyimba (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.