DOVE MAGAZINE

Sugira Ernest yasabye urubyiruko gukomera ku murage w’intwari zahagaritse Jenoside

Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali n’Amavubi yatangaje ko urubyiruko rutagomba kwigira ntibindeba ahubwo rukwiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rukagaragaza imbaraza zarwo mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

Kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangiye tariki 7 Mata bikazamara iminsi ijana hakorwa ibikorwa bigamije kwibuka, gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ndetse no kuba hafi impfubyi, abapfakazi n’incike za Jenoside.

Sugira, umwe mu bakinnyi bamamaye cyane mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN 2016, yatangaje ko muri iki gihe arimo gushishikariza urubyiruko bagenzi be kwitabira ibiganiro kugira ngo barusheho kumenya amateka y’igihugu, uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’uko yahagaritswe.

Aganira na IGIHE yagize ati “Tugomba gufatanya n’Abanyarwanda muri rusange tukibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duharanira ko ibyabaye bitazongera kandi tunishakamo ibisubizo by’ejo hazaza nk’urubyiruko rw’u Rwanda duca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikindi tugafatanya kubaka igihugu cyacu kikagira iterambere rirambye nk’uko ari yo ntego y’ubuyobozi bwiza dufite ubu.”

Sugira yakomeje avuga ko ashaka kuba yakoresha amahirwe afite nk’umwe mu bantu bakunzwe n’urubyiruko cyane, agategura igikorwa cyo gusura urwibutso hamwe na bagenzi be mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka no guha agaciro inzirakarengane zazize uko zavutse ziruhukiye mu nzibutso zitandukanye mu gihugu.

 

Sugira ErnestSugira Ernest yasabye urubyiruko guharanira ejo heza


 

SRC: IGIHE

Kapiteni wa Rayon Sports, Fuadi Ndayisenga agiye gushinga urugo
Kenya: Papa Francis yasabye abaturage guharanira amahoro
Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu
Minisitiri Mushikiwabo yatumiwe mu nama y’Abanyarwandakazi b’i mahanga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.