DOVE MAGAZINE

Sugira Ernest yakorewe ibirori bidasanzwe mu muhango wo kumusezera (Amafoto)

Rutahizamu wakiniraga AS Kigali, Sugira Ernest ugomba kwerekeza muri AS Vita Club yamuguze miliyoni 102 Frw, kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda APR FC yakorewe ibirori bidasanzwe n’ikipe ye imusezeraho mu muhango wagaragayemo abakinnyi babiri bashya b’iyi kipe.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Sugira Ernest yerekeje i Kinshasa kuvugana n’ubuyobozi bwa AS Vita Club y’umutoza Florent Ibenge wamushimye nyuma yo kwigaragaza atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda harimo n’icyo yatsinze RDC itozwa na Ibenge.

Uyu mukinnyi wahoze akinira APR FC mbere yo kwirukanwa akajya muri AS Kigali, yasoje shampiyona y’uyu mwaka atsinze ibitego icyenda harimo n’icyo yatsinze kuri iki Cyumweru ahura n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahozemo.

Nyuma y’umukino, ubuyobozi, abakinnyi n’abafana ba AS Kigali bagiye gukorera uyu mukinnyi ibirori byo kumusezeraho kuko agomba kwerekeza muri AS Vita Club tariki 15 Kanama 2016 ndetse bakaba banakiraga abakinnyi babiri bashya barimo Kabange Twitte na Nkomeje Alex wakiniraga Sunrise FC.

Mu ijambo yabwiye bagenzi be ryari ryiganjemo kubashimira igihe bamaranya no kuba aribo bamufashije kugera ku rwego ariho. By’umwihariko yashimiye umutoza Eric Nshimiyimana wamugaruriye icyizere akamwereka ko ari umukinnyi ukomeye kandi wakwitwara neza.
Yagize ati “Mwambereye abana beza, mwamfashije kugaruka mu bihe byiza ndabashimira cyane kuko uyu ni umuryango wanjye. Ndashimira ubuyobozi bwa AS Kigali bwambaye hafi igihe cyose ndetse n’umutoza Eric Nshimiyimana wongeye kumpa amahirwe yo kwigaragaza ndetse akandemamo icyizere.”

Sugira Ernest wamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice atanzweho ibihumbi 130 $ (hafi miliyoni 102 FRW) aciye agahigo k’umukinnyi w’Umunyarwanda werekeje hanze aguzwe amafaranga menshi.

Uretse Sugira utazongera gukinira AS Kigali, iyi kipe yanatakaje kapiteni Akili Mabula werekeje muri Australia ariko ikaba imaze kubasimbuza rutahizamu wakiniraga Mukura VS Hakizimana Muhadjili, Kabange Twitte wahoze akinira APR FC, Nkomeje Alex wavuye muri Sunrise ndetse nta gihindutse na Ndayisenga Fuad wabaye kapiteni wa Rayon Sports akaba ari mu nzira.

Sugira Ernest yashimiye bagenzi be asize muri AS Kigali n’umutoza Eric Nshimiyimana wamuhaye amahirwe yo kwiyerekana

Kabange asuhuzanya n’Umutoza Eric Nshimiyimana

Kabange asuhuzanya na kapiteni Kayumba Soter

Kabange yishimanye n’abafana b’iyi kipe

Kapiteni Kayumba Soter ageza ijambo kuri bagenzi be, yifuriza ikaze abakinnyi bashya ndetse anasezera kuri Sugira

Nkomeje Alex wavuye muri Sunrise asuhuza bagenzi be

Ushinzwe imibereho y’abakinnyi muri AS Kigali, Nshyimiye Joseph n’abakinnyi bashya, Kabange Twitte na Nkomeje Alex


SRC: IGIHE

UMUGORE YAFASHE UMUGABO WE ARIGUSAMBANA N’UMUKOBWA MU MODOKA YABO(REBA AMAFOTO)
Lady Jaydee yajyanye Ray C mu masengesho
Kimironko: Impanuka ikomeye y’ikamyo ihitanye ubuzima bw’abantu
Mutesi Jolly ajyanye amatsiko mu Budage ku ikorwa ry’amavuta ya Sebamed arinda gusaza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.