DOVE MAGAZINE

Sudani y’epfo: Salva Kiir na Machar barashinjwa kwigwizaho imitungo ya rubanda

Icyegeranyo cyakozwe n’ikigo Sentry giterwa inkunga n’umukinnyi w’icyamamare wa Filime, George Clooney, gishinja abayobozi ba Sudani y’ Epfo kwigwizaho imitungo mu gihe igihugu gikomeje gushegeshwa n’intambara.

Kigaragaza ko Umukuru w’Igihugu, Salva Kiir na Riek Machar uhagarariye uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare hamwe n’imiryango yabo bakuye ubutunzi bw’ikirenga mu ntambara yo muri Sudani y’Epfo imaze guhitana imbaga, ikanakura mu byabo abatari bake nkuko Umuryango w’Abibumbye ubitangaza.

Iyi raporo igaragaza uburyo Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir na Riek Machar wahoze ari Visi Perezida we bigwijeho imitungo.

Aba bayobozi baguze inzu nziza cyane hanze y’igihugu, bakorana n’amashyirahamwe menshi arimo acukura amabuye y’agaciro, agurisha ibikomoka kuri peterori, ndetse n’acuruza intwaro z’inkazi muri Afurika.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abakoze icyo cyegeranyo, bamaze imyaka ibiri bakora iperereza kuri aya makuru bavuga ko bagerageje kuvugana n’abaregwa ariko nta makuru babitangajeho.

Minisitiri w’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Maquei Lueth, yavuze ko Leta ifite byinshi yavuga kuri iyo raporo gusa ngo izagira icyo itangaza nihabwa amakuru afatika arebana n’ibyo birego.

Icyo cyegeranyo kivuga ko umugore wa Perezida Salva Kiir, Mary Ayen Mayardit ndetse n’abahungu be barindwi bafite ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli, ndetse ikavuga ko umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 afite 25% by’umugabane muri ubwo bucuruzi.

Kigaragaza kandi ko hari ikompanyi ya muramu wa Salva Kiir witwa Gen Gregory Vasili Dimitry yagemuriraga ingabo peteroli ubwo yari umusirikare ukomeye.

Iyo raporo ivuga ko hari isano ikomeye y’ubucuruzi bw’uyu Gen Vasili na Perezida Salva Kiir, aho ivuga ko bafitanye amakompanyi arenga 24 y’ubucuruzi.

JR Mailey, wanditse iyi raporo ya The Sentry yagize ati “ Ntituvuze indege, amabanki, ibirombe , ubucuruzi bwa Peteroli, n’ibindi. Bigaragara ko muri Sudani y’Epfo ibikorwa byinshi biri mu kiganza cy’abantu bake nabo bari mu butegetsi bukuru bw’igihugu. ”

Riek Machar we arashinjwa kugerageza gukorana n’amakompanyi y’ingabo za Ukraine zicuruza intwaro.

JR Mailey agira ati “ Dr Riek Machar we ari mu biganiro byo kugurisha peteroli yo muri Sudani y’Epfo ngo agure intwaro zo guhangana na Salva Kiir.”

Yongeyeho ati “ Dufite kandi ibimenyetso bifatika ko umwishywa wa Machar yahutaje abari bafite ikompanyi irinda umutekano muri icyo gihugu, ubu akaba ari we usigaye uyiyobora.”

Iyo raporo ikomeza ivuga ko hari amafoto bafite agaragaza imidugudu ihenze y’abasirikare bakomeye n’abanyapolitiki bo muri Sudani y’Epfo, iri mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Uganda na Australia.

Iki cyegeranyo kivuga kandi ko Perezida Salva kiir na Riek Machar bafite inyubako zihenze hafi y’isoko rikuru rya Nairobi muri Kenya.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu 2011,nyuma gato kuva mu 2013 ibihumbi by’Abanya-Sudani y’Epfo barishwe, ababarirwa muri miliyoni bakurwa mu byabo kubera intambara yahise itangira hagati y’abashyigikiye Salva Kiir na Rieck Machar.

salva-kiir-na-machar
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir(iburyo) na Riek Machar barashinjwa kwigwizaho imitungo

Intambara yo muri Sudani y’Epfo imaze kwangiza ibikorwa remezo byinshi

Benshi mu baturage bahungiye i Juba ku birindiro by’ingabo za Loni


SRC: IGIHE

Hagiye kumenyekana uzasimbura Dr Kaberuka ku buyobozi bwa BAD
Kayonza:Basabye ko Kagame ayobora u Rwanda ‘ubuzima bwe bwose’
Chameleone yikomye itangazamakuru ryatangaje ko yahumye
Gahongayire yasanze abagiye muri Amerika barataye agakiza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.