DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Sudani y’Epfo: Riek Machar yahunze igihugu

Riek Machar, wahoze ari Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba anayoboye uruhande rw’abarwanya Perezida Salva Kiir yahunze igihugu.

Mabior Garang de Mabior, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu ishyaka rya Riek Machar, SPLM-IO , yatangaje ko yahungiye muri kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ariko ntiyavuga icyo ari cyo.

Yongeyeho ko Machar ateganya kugirana ikiganiro n’itangazamakuru mu masaha 24 ari imbere nk’uko CCTV ibitangaza.

 

Machar yavuye mu murwa mukuru

Machar yavuye mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Juba, mu kwezi gushize nyuma y’uko ingabo ze zihanganye n’iza Salva Kiir ku biro bya perezida mu mirwano yamaze iminsi itanu.

Abantu babarirwa muri 300 barimo n’umuhungu wa Riek Machar baguye mu mirwano naho ababarirwa mu bihumbi bahungira mu bihugu bituranye na Sudani y’Epfo.

Perezida Kiir yahaye Machar iminsi ntarengwa ngo abe yagarutse i Juba ariko ntiyayubahiriza, bituma amwirukana amusimbuza Taban Deng.


SRC:IMVAHO NSHYA

Zambia: Bane bashinjwa ubwicanyi bwateje urugomo ku Banyarwanda baritaba urukiko
Michael Jace wakinnye muri ‘The Shield’ yakatiwe imyaka 40 y’igifungo
Kiliziya Gatolika yahagaritse serivise zo kuboneza urubyaro mu mavuriro yayo
Ese umugore uri mu mihango ashobora gusama?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.