DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Stromae yarushinze mu ibanga

Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae] yarushinganye mu ibanga n’umukunzi we Coralie Barbier bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Stromae w’imyaka 30 yarushinganye na Coralie Barbier bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana banakorana bya hafi mu buhanzi.

Aba bombi basezeranye mu ibanga rikomeye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 mu muhango wabereye i Malines mu Ntara ya Antwerp mu Bubiligi.

Ikinyamakuru Sudpresse cyatangaje ko Stromae na Coralie Barbier bakoze ubukwe hari abatumirwa 170 gusa biganjemo inshuti za hafi n’abo mu miryango yombi.

Abatashye ubu bukwe uko ari 170, ngo bari bahawe itegeko ry’uko batagomba kugira icyo batangaza ku byabereye i Malines ndetse nta n’umwe wari wemerewe gufotora mu rwego rwo kwirinda isakazwa ry’amafoto y’ibi birori ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi birori byabereye muri Hoteli y’inyenyeri anye yitwa Martin’s Patershof, basezeranyijwe na Padiri Guy Gilbert.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ukwakira 2015, Stromae yageze i Kigali aherekejwe n’uyu mukobwa barushinganye ndetse ahantu hose uyu muhanzi yagendaga babaga bari kumwe.

Coralie Barbier ni we wita ku myambarire Stromae ajyana mu bitaramo ndetse bazengurukanye mu rugendo rwo kumurika album Racine carrée. Uyu mukobwa ni we wahimbiye Stromae ubwoko bw’imyambaro akunda kugararagarana yise ‘Collection Mosaert’.

Ni umuzungukazi ukomoka ahitwa Namur mu Bubiligi. Iyo bari kumwe ubona ari mugufi kuri Stromae gusa ubarebye ku maso ubona ko bari mu kigero kimwe mu myaka.


SRC: IGIHE 

Alain Mukurarinda yasobanuye impamvu yasabye Leta guhagarika akazi k’ubushinjacyaha
U Burundi bwasabye ko Abadepite babwo bava muri EALA
Ni inde ukwiye gusimbura Dr Binagwaho? Ntawukuriryayo, Sezibera cg undi?
Dore ingeso yaranze Knowless mu buto hakibazwa niba itazandura urubyaro rwe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.