DOVE MAGAZINE

Somalia yasabye gutsindwa ibitego bike

Ndatimana Robert ufite umupira imbere hari bagenzi be (Ifoto/Niyonziza M.S.)

 

Ikipe ya Somalia yasabye gutsindwa ibitego bike mu mikino bafitanye n’Amavubi ku bakinnyi batarengeje imyaka 23 mu cyiciro cya mbere cyo gushaka itike y’imikino Nyafurika.

Umutoza wa Somalia Mbabazi Charles, atangaza ko biteguye gukina n’Amavubi, ariko basaba Amavubi kubatsinda bike bitewe n’uko basanzwe bazi iyo kipe ndetse n’uko baba bariteguye.

Umukino w’Amavubi na Somalia uzabera kuri Sitade Amahoro i Remere kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015.

Umutoza w’Amavubi, Jonny Mckinstry atangaza ko biteguye uwo mukino, ariko ashaka kureba uko abakinnyi be bahagaze.

Ibyo arabivuga kuko ari ubwa mbere agiye gutoza iyo kipe y’igihugu mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 .

Jonny avuga ko bagiye gushaka intsinzi bareba abakinnyi bahagaze kandi imyitozo ikaba yaragenze neza.

Umukinnyi w’Amavubi Yves Rubasha waje aturutse muri Amerika atangaza ko atazi ikipe ya Somalia.

Rubasha yishimiye kuba yarageze mu gihugu cye ndetse anishimira urwego rw’abakinnyi bakoranye imyitozo.

Abakinnyi b’Amavubi ngo intego yabo ni ugukina umukino mwiza ndetse bagatsinda.

Amavubi agiye guhura na Somalia mu mukino ubanza w’icyiciro cya mbere w’imikino Nyafurika iri mu rwego rw’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal uyu mwaka.

Umukino wo kwishyura kuri ayo makipe uteganyijwe kuba tariki ya 9 Gicurasi 2015.

Ikipe izatsinda hagati y’Amavubi na Somalia izahura na Uganda mu mikino w’icyiciro cya kabiri uteganyijwe mu kwezi kwa gatanu.

Ikipe izakomeza hagati ya Uganda n’izaba yatsinze hagati y’Amavubi na Somalia izakina na Misiri mu mikino y’icyiciro cya gatatu izaba muri Nyakanga.

Abakinnyi b’Amavubi bigorora (Ifoto/Niyonziza M.S.)
APR FC yasezerewe itsinzwe ibitego 4:0
Amavubi y'Urwanda yisanze mu itsinda ry'urupfu muri CHAN2016
Nadine Kessler yahagaritse gukina ruhago ku myaka 28 gusa
Urutonde rw'abakinnyi APR izakoresha muri uyu mwaka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.