DOVE MAGAZINE

Siriya: Ibitero bya leta ya Kisilamu byahitanye abantu barenga 50

Share Button
 Ibitero bya leta ya Kisilamu

 Abagwanyi ba leta ya Kisilamu bakoze ibitero mu mumijyi ibiri iri muri Siriya hagati, mu ntara ya Hama kuri uyu wa kane. Ibyo bitero byahitanye abantu bagera kuri mirongo itanu, nk’uko byatagajwe n’ibinyamakuru bikorera muri ako karere.

Amashyirahamwe akurikirana ibibera muri Siriya atangaza kandi ko intambara zikomeye zabaye hagati y’abarwanyi ba leta ya Kisilamu hamwe n’abarwanyi bo kuruhande rwa leta ya Siriya, mu mijyi ya Aqareb na Al-Mabujeh. Abaturage  cumi na batanu hamwe n’abarwanyi makumyabiri na barindwi, bo kuruhande rwa leta nibo bahasize ubuzima.

Ikinyamakuru gikorera leta ya Siriya cyatangaje ko abagera kuri mirongo itanu na babiri aribo bahitanywe n’izo ntambara, harimo abana cumi na batanu. Ibyegeranyo bivuga kandi ko habayeho guhohotera ubuzima bw’abantu, no gusahura amazu. Ibyo bitero byatangiye igihe abarwanyi ba leta ya Kisilamu bateraga mu karere gacunzwe n’abasirikare ba leta. Abasirikare ba leta bakaba babaye bimukira muy’indi mijyi.

Alphonse Bizimana

WWW.DOVE.RW

Burundi: Loni yasabye amashyaka kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi
Kigali: Urubyiruko rw’abayisilamu rwubakiye umuryango utishoboye
Film z’urukozasoni zishobora kuba nyirabayazana ya gatanya ku bashakanye
Umuntu Yarasiwe ku Kibuga cy'Indege cya Paris

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.