DOVE MAGAZINE

Sherrie ukomoka i Huye mu birabura bizihije ibirori bya Caribbean Carnival i New York (Amafoto)

Share Button

Sherrie Silver, Umunyarwandakazi ubyina by’umwuga yagaragaye mu bihumbi bitabarika byitabiriye ibirori bya New York Caribbean Carnival Parade byabereye muri Brooklyn.

Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye ubu atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze, yabyiniye abahanzi bakomeye aba mbere muri Afurika n’abahagaze neza i Burayi.

Ibirori bya New York Caribbean Carnival Parade byabaye kuwa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017 ari nawo munsi abakomoka mu birwa bya Caribbean bahurira hamwe bakiyibutsa amateka n’umuco wabo.

Ibirori by’umutambagiro byabereye mu mihanda ya Brooklyn, byitabiriwe n’abarenga ibihumbi icumi bakomoka muri Trinidad and Tobago, Haiti, Barbados, Dominica, Saint Lucia, Jamaica, Saint Vincent, Grenada, Guyana, Suriname, Belize hari na bamwe mu bafite inkomoko muri Afurika.

Uyu mutambagiro wizihirizwamo umuco w’abirabura hakanazirikanwa ingorane abacakara bahuye nazo mu myaka amagana ishize ubwo bajyanwaga gukora akazi k’uburetwa muri Amerika.

Sherri Silver ukomoka mu Rwanda yitabiriye iki gikorwa

Abitabira uyu mutambagiro baba bambaye imyenda yiganjemo amabara agaragaza umukororombya, abisize amarangi agaragaza aho bakomoka, abizirika iminyururu mu ijosi, ndetse hari n’abisiga amavuta y’imodoka byose bigamije kwerekana inzira abacakara banyuzemo.

Sherrie Silver ubwo yari mu mutambagiro wa New York Caribbean Carnival Parade

SRC: IGIHE

Knowless yasabye abategura PGGSS5 kuzirikana abakobwa hatitawe ku butoni
Yambuwe ikamba rya Nyampinga w’u Bwongereza azira gusambanira mu ruhame
Umusore untereta akina mu Bwongereza - Huddah Monroe
Teta Diana azahagararira u Rwanda mu mahugurwa y’abaharanira amahoro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.