DOVE MAGAZINE

Shene ikomeye kwisi yaba igiye guha amahirwe Abahanzi Nyarwanda

Shene ya Televiziyo ikomeye cyane kwisi mubijyanye n’umuziki ariyo Trace Urban ngo yaba igiye guha amahirwe abahanzi bakomoka muri aka karere k’ibiyaga bigali birumvikana n’abanyarwanda,amahirwe yo gucishaho indirimbo zabo murwego rwo kumenyekanisha umuziki ukomoka muri aka karere k’ibiyaga bigali.

traceAfrica Tweet

Ubusanzwe nta ndirimbo z’abanyarwanda nyinshi zari zagaciye kuri iyi shene ya Trace urban,uretse indirimbo:Tayali Urban Boys bakoranye na Iyanya yigeze kuhaca.Mubyukuri Trace ni shene iba ikurikiranywe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi kuburyo abahanzi bagize amahirwe yo gucishaho indirimbo zabo,ubu n’ibyamamare kurwego rw’isi nyamara muri aka karere mu muziki turacyari inyuma ugereranyije n’Afurika y’iburengerazuba.

Mu itangazo Babinyujije kurukuta rwabo rwa Twitter,bakabinyuza kandi ku ishami ryabo rya sheni yabo ya Trace East Africa;Abashinzwe kugaragaza umuziki wa Afurika ku isi binyuze kuri iyi sheni ya Trace Urban banditse kuri Twitter y’iyi sheni ya Trace East Africa ko umuhanzi wese wo muri East Africa ushaka ko indirimbo ye ikinwa cyangwa igaragazwa kuri iyi sheni ya Trace Urban murwego rwo kubafasha kwagura urwego rw’umuziki wabo ko yayiboherereza kuri traceea@trace.tv.

Muri rusange aya n’amahirwe abonetse kubahanzi nyarwanda, ndetse n’abandi bahanzi bakomoka muri aka karere k’ibiyaga bigali yaho kwagurira ibikorwa byabo.Twabwira abahanzi nyarwanda gushyiramo imbaraga kuko dukeneye kubona indirimbo zabo zihangana n’izabahanzi bandi bakomeye muri aka karere ndetse no kurwego rw’Afurika.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Lil Wayne na Birdman inzangano zabo zajemo ubwicanyi
Uganda: Radio na Weasel bafungiwe kuri Station ya Kibuye
Charly na Nina bihaye imihigo mishya nyumayamashusho ya ‘Mwenyura’
Mu cyumweru cy’icyunamo nta bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe- Minisitiri Uwacu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.