DOVE MAGAZINE

Sheebah asesekaye mu Rwanda

Share Button

Sheebah Karungi umuririmbyi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda yageze mu Mujyi wa Kigali aho agomba gukorera igitaramo afatanyije na Runtown wo muri Nigeria.

Sheebah na Runtown ni bo bahanzi b’imena bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyiswe Kigali Runtown Experience kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Uyu muhanzi ni umwe mu bakobwa bakunzwe kandi bahenze muri Uganda. Sheebah yakoranye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ ndetse hari n’iyo aherutse gukorana na The Ben nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda.

Yageze i Kigali ahagana saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017. Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko anejejwe no kuza mu Rwanda gutaramana n’abakunda ibihangano bye, kuri iyi nshuro ngo “bizaba ari byiza kurusha indi minsi.”

Runtown na we aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nzeri 2017. Hashize iminsi Runtown atangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha amakuru y’iki gitaramo yemeza ko afite ibyishimo bidasanzwe kuba agiye kuza gutaramira mu Rwanda.

Sheebah Karungi w’imyaka 30 yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2016, icyo gihe yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest cyabereye mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu mukobwa ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, afite indirimbo zakunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi. Azwi cyane mu itsinda rya Obsession.

Mu myaka irindwi ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Farmer”, “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Abakobwa baje kwakira Sheebah i Kanombe bari bitwaje ibyapa birimo ibyerekana ko biteguye igitaramo cye

I Kanombe yakiriwe na bake mu nhuti ze baba mu Rwanda

Sheebah afite igishushanyo giteye nk’ikinyugunyugu ku kuguru

Sheebah azaririmbana na Runtown muri iki gitaramo

Akigera i Kanombe yabanje kubwira abafana be ko ahageze

Sheebah asesekaye mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moses

SRC: IGIHE

Kim Kardashian atewe ishyari n’amabere y’umugabo wa nyina wihinduye umugore
Umuraperi Keko agiye guhagarika kuririmba
Urugwiro n’ubusabane mu bahanzi n’abafana bitabiriye Kigali Up (Amafoto)
Diamond yavuze ku mukobwa ashinjwa gutera inda no ku gushwana na Zari

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.