DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Serena Williams yongeye kwerekana icyo ashoboye

Nimero ya mbere muri Tennis ku isi mu bagore, muri ‘numéro spécial’ ya New York Magazine yongeye kwereka isi aho akura imbaraga zo guhigika abandi muri Tennis. Umubiri we ni igitangaza ku ifoto atandaraje ku byuma bikorerwaho imyotozo ngororamubiri.

Yerekanye ko umubiri we ugororotse kandi ugangutse

Igihe kibaye kinini ayoboye abandi muri Tennis, ubu amaze kugira amarushanwa manini 21 yegukanye (grand Chelem). Gusa ubu ngo arashaka no kwerekaza no mu bindi. Kumurika imideri.

Uyu mukobwa wenda kuzuza imyaka 34 yongeye kwereka isi uburyo umubiri we ugororotse kandi ugangutse bidasanzwe kuri aya mafoto ya NewYork Magazine.

Muri iyi Magazine Serena yavuze ko Atari aziko ko azakina Tennis kugeza muri iyi myaka. Ati “Ntabwo ariko nshatse kuvuga ko mpagaritse gukina, ariko nubwo narekera aho n’ubundi nakoze urugendo rukomeye. Ariko ndacyafite ibyo kwandika mu mateka ya Tennis.”

Nubwo bwose yemera ko ‘carrière’ ye muri Tennis igana umusozo, ariko ngo amajyo arayafite kuko azahita ajya mu kumurika imideri. Gihamya ni uko aherutse gutangiza imyambaro ya siporo yise ‘Serena Williams Signature Statement’.

Serena amaguru ye, inda ye n'amaboko ye n'impano ye muri Tennis birakomeye byo kumugira uwa mbere ku isi




SRC/UMUSEKE

Video: Udushya tutamenyerewe i Rwanda mu mashusho ya ’Mwungeri’ ya Knowless
Ali Kiba yashimiye Diamond agononwa
AS Kigali yanganyije na Bugesera, Rayon Sports inganya AS Muhanga
U Bwongereza kuva mu bumwe bw’Uburayi bifite ingaruka kuri siporo?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.