DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Senderi International Hit na Samusure bifatanyije n’abaturage ba Kirehe

Umuhanzi Senderi International na Samusure ndetse n’abaturage ba Kirehe

Umuhanzi Senderi International na Samusure ndetse n’abaturage ba Kirehe (Ifoto/Interineti)

Senderi International Hit na Samusure bifatanije n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe muri bihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuhanzi Senderi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ari byiza kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “ndamutse mbishoboye nakwifatanya n’abatuye imirenge yose y’u Rwanda. Nagerageje kugera aho nshoboye hose mu rwego rwo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane nanjye ndi umwe muri bo.”

Avuga ko amaze kwifatanya n’abatuye mu Karere ka Kirehe ahitwa i Nyabitare, kuri sitade Amahoro, ejo hashize akaba yarifatanije n’abo mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro n’aho uyu munsi akaza kwifatanya n’abaturage ba Nyanza ya Kicukiro.

Uyu muhanzi akaba avuga ko azagenda yifatanya n’abandi bantu batandukanye ati “hari amagurupe ya WhatsApp y’abacitse ku icumu tubamo turafatanya mu gihugu hose.”

Ni muri urwo rwego avuga ko kuri ubu Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 yahimbye indirimbo yise “Nzahozwa nande”.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2016, nibwo Senderi azajya iwabo i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe kwibuka ati “Ku wa Gatandatu nibwo iwacu tuzibuka.”

Zimwe mu ndirimbo za Senderi ni: Intimba y’Intore, Twigirire Icyizere, Nyarubuye n’izindi.

B

Abaturage ba Kirehe bakora urugendo

Umukinnyi wa filimi, Samusure akaba yaraherekeje Senderi mu Karere ka Kirehe nk’umuntu w’ishuti ye bafatanya muri byose.


 

SRC:IZUBA RIRASHE

Miss na Mr Elegancy 2016 bagiye kujyanwa mu Bubiligi
Amabara afite akamaro kanini harimo no kuruhura umubiri
Mibirizi na Mariya Yohana bateguye umugoroba wo kwibuka
Abashakashatsi dufite mu buhinzi bisa nk’aho ntacyo bamaze-Min. Mukeshimana

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.