DOVE MAGAZINE

Sena ihangayikishijwe n’abakira impfubyi ku bw’inyungu zabo

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu Nteko ishinga amategeko, basabye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ko igikorwa cyo kwakira abana b’imfubyi mu miryango kigomba kwitonderwa kugira ngo imiryango itabakira igamije inyungu zayo.

Abasenateri bagaragaje izo mpungenge ubwo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yitabaga Komisiyo ya sena, mu kungurana ibitekerezo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’uburengazira bwa muntu y’umwaka wa 2014-2015.

JPEG - 82.5 kb
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Gasinzigwa Oda yasobanuriye sena ko gusubiza abana mu muryango si byo bituma abana basubira mu mihanda (Foto James R)

Abagize komisiyo ya sena basanga kwakira abana mu miryango n’ubwo ngo ari gahunda nziza Leta yahisemo, byagombye kujyana no gushishikariza ababyeyi gahunda yo kubyara abo bashoboye kurera.

Senateri Dr Ntawukuriryayo ati “Bamwe mu babyeyi baramutse bemera kwakira abana kubera izindi nyungu baba babakeneyeho nk’imfashanyo n’ibindi; intego Leta yihaye yo gusubiza abana mu miryango yazatinda kugerwaho.”

Asubiza ibibazo by’Abasenateri, Minisitiri Gasinzigwa yemeye ko kwakira abana mu miryango bigiye kwitonderwa yibutsa zimwe mu ngamba zatekerejwe mu gukumira ibibazo byavuka, aho umwana abanza gutegurwa mbere yo kujyanwa mu muryango, ku buryo n’uwo muryango utegurwa.

Yakomeje agira ati “Abashinzwe komisiyo y’abana bashyiraho abajyanama bashinzwe gufata umwanya bakaganiriza umwana n’umuryango ugiye kumwakira, nyuma iyo basanze hari ibibazo biba ngombwa ko umwana ashakirwa undi muryango umurera, harategurwa ubushakashatsi bwimbitse ku buryo gahunda yo kwakira abana mu miryango irimo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ijye ikorwa mu buryo butanga umusaruro”.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Abana 2 mbateranije n'abana 3 byatanga iki?
Weasel yahakanye abana 20 ashinjwa kubyara ku bagore batandukanye
Medina: Aho intumwa y'Imana Muhammad ashyinguye hagabwe igitero n'abiyahuzi
Oda Paccy agiye guhanga avuga ku icuruzwa ry’abakobwa

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.