DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Sekikubu Barafinda Fred Ushaka Kuba Perezida w’u Rwanda Yabaye i Ndera mu Kigo Kivura Abarwayi bo mu Mutwe

Share Button

Sekikubu Barafinda Fred, umunyarwanda ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama uyu mwaka yavuze ko yabaye mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cy’i Ndera.

Aganira na Royal TV yemeje ko yabaye mu kigo kivura abarwayi bo mu mutwe cya  Ndera ariko yemeza ko yajyanweyo kubera akagambane.

Barafita ufite umugore umwe n’abana icumi avuga ko atigeze anywa ibinini yahabwaga mu minsi 120 yamaze muri icyi kigo.

Barafida w’umwarimu uvuga ko yoherejwe n’Imana ngo abe umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yemeza ko yanakoze ubushakashatsi mu barwayi ariko ntasobanura neza iby’ubushakashatsi yakoreye ku barwayi yabanaga nabo.

Barafinda avuga ko ari umukandida wigenga kandi uhagarariye ishyaka, aha ushobora kwibaza uburyo umukandida wigenga ahagararira ishyaka bikakuyobera.

Kuri uyu wa mbere ubwo abandi bakandida bajyanaga ubusabe bwabo kuri komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, Barafinda ntiya yujuje ibisabwa birimo impapuro z’abantu bamusinyiye ariko iyi komisiyo yamusabye kubishaka.

Amatora ya perezida ateganijwe ku matariki ya 03 Kanama 2017.

Barafinda Sekikubo Fred utuye i Kanombe, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

 

Impunzi zisaga 3000 z’Abarundi zimaze kugera ku butaka bw’u Rwanda
Chelsea yegukanye igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza
Umusirikari wasangiraga ku meza na Col Tom Byabagamba yamushinje imbonankubone
Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 54

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.