DOVE MAGAZINE

Rwanda:Hagiye kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi

Ishuri rikuru ry’Afurika ryigisha ibijyanye n’ubushakashatsi(African Institute of Mathematical Sciences) rigiye gufungura ikigo kizajya gikorerwamo ibijyanye n’ubushakashatsi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi waryo uri mu ruzinduko hano mu Rwanda.

Umuyobozi mukuri w'ishuri ryigisha ibijyanye n'ubushashatsi Neil Turok yakirwa na Perezida Paul Kagame

Umuyobozi mukuru w’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubushashatsi Neil Turok yakirwa na Perezida Paul Kagame

Mu kiganiro umuyobozi mukuru w’iri shuri yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’umuyobozi w’igihugu,Bwana Neil Turok yatangaje ko iki kigo kizafasha ibindi bigo mu bijyanye n’ubushakashatsi.

Iki kigo kikaba ari icya gatandatu cyubatswe ku mugabane wa Afurika nyuma y’ibyubatswe muri Cameroon,Senegal,Afurika Yepfo,Ghana na Tanzaniya.

Uyu muyobozi w’iki kigo akaba yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiri kwihuta mu iterambere ari byiza ko kigira ikigo nk’iki gikorerwamo ubushakashatsi mu rwego rwo gufasha urubyiruko gucukumbura.


Callixte Uwimana
WWW.DOVE.RW

Icyizere cyo kubona 200 muri 600 barohamye muri Mediterane ni gike
Kaminuza ya Kibungo mu isura nshya, nyuma y’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bayo
Nta mpinduka Jimmy Mulisa azakora mu bakinnyi 26 bari bahamagawe na Kanyankore
Yafashwe amaze igihe yiyita umupolisi akambura abashaka ’perimi’

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.