DOVE MAGAZINE

Ruswa ituma batwitiranya n’Abakongomani-Njyanama ya Rubavu

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, aranenga bamwe mu bakozi b’akarere bamunzwe na ruswa kuko ngo bihesha akarere isura mbi muri rusange.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu yavuze ko abakozi bako bamunzwe na ruswa batuma abantu bitiranya abagakoreramo n’Abakongomani.

Perezida wa Njyanama ya Rubavu, Dushimimana Lambert, yabivugiye mu nama ya Njyanama y’ako karere yo kuri uyu wa 29 Kanama 2016, asaba abakozi guhinduka bagaha serivisi nziza abaturage aho gushaka indonke.

Yagize ati “Dukomejwe gufatwa nk’Abakongomani kubera imyitwarire yo kwaka ruswa, kandi iyi ruswa n’imyitwarire yo kudakorera abaturage bituma baduha isura mbi ntidutere imbere.”

Avuga ko imyitwaririre nk’iyo ituma hari abitiranya abagakoramo n’Abakongomani.

Dushimimana yatanze ingero z’akarengane abaturage bakorerwa, ndetse atunga agatoki serivisi z’ubutaka zivuna abaturage.

Ati “Birababaje kuba umukozi w’akarere ahabwa ibyo agomba ngo ajye gusura koperative mu murenge, yagerayo agasaba ko bamuha amafaranga ngo ntiyagendera ubusa, umuturage agakora igikorwa cy’indashyikirwa yashaka kubona ibyangombwa umukozi akamusaba kugiramo imigabane yabyanga akamudindiza.”

Njyanama ya RubavuBamwe mu bagize Njyanama ya Rubavu bari bitabiriye iyo nama.

Yanagarutse ku kibazo cyo kwica amasaha y’akazi, aho umuturage agera ku karere saa moya akabura umuhasa serivisi bikarinda bigera saa kumi atarabona atarakirwa, yanayihabwa agasabwa amafaranga ngo ntiyayihabwa ku busa.

Dushimimana avuga ko abaturage batuye mu mirenge itegereye akarere bananizwa mu guhabwa ibyangombwa. Yavuze ko nk’abashaka gusana no kuvugurura inzu basabwa kujya ku karere asaba ko harebwa uburyo bajya boroherezwa bidasabye izo ngendo.

Inama njyama y’Akarere ka Rubavu yateranye igamije kwemeze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Nsabimana Sylvain, umaze amezi umunani mu kazi no gukora ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bwa Njyanama na Njyanama icyuye igihe.

Muri iyo nama Njyanama y’Akarere yanagaragarijwe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Rubavu ugizwe na 37% by’abatuye akarere, bagaragarizwa ko hakenewe kubakwa inyubako 2,400 buri mwaka mu kuwongera.

 


SRC:KIGALI TO DAY

“Mu mwaka wa 2016 ubukungu ntibuziyongera cyane ku Isi”
Hatangajwe Abahanzi 10 bazahatanira PGGSS 6
Urban Boyz yavuye i Kampala isoje umushinga na Good Life
U Rwanda rwasabye ibihugu bigize EAC guha agaciro Igiswahili

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.