DOVE MAGAZINE

Ruhango: Abantu 58 bamerewe nabi kubera umusururu banyweye ku muturanyi

Mu mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru mu murenge wa Mwendo, ku cyumweru  abantu bagera kuri  58 banyweye umusururu (ikigage/ubushera) ku muturanyi wabo wari ufite umwana wahawe ukarisitiya maze ku mugoroba batashye bafatwa munda, bararuka, bituma nabi, bararemba.

Hitimana Xavier urwaje umubyeyi we mu Bitaro bya Gitwe avuga ko umubyeyi we yafashwe aribwa mu nda

Ku cyumweru nibwo ku muturage witwa Ignace utuye i Gishweru yagize ibirori atumira abaturanyi hategurwa ibinyobwa byo kubakiriza nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Misa ihumuje kuri Paroisse mu rugo yakiriye abatumirwa maze mu byateguwe kubakiriza hakaba harimo n’umusururu.

Mukantwari Vestine wanyweye kuri uyu musururu, ubu  arwariye mu bitaro bya Gitwe yatangarije Umuseke ko kuriwe yafashwe yumva aribwa munda, nyuma akaza gucibwamo(Diarrhée) maze bukeye yumva ko na bagenzi be bamaze kurwara kandi berekana ibimenyetso bimwe nibwo inzego zibanze zitabaje kwa muganga.

Mukantwari Vestine ati “Turacyeka ko twandujwe n’ifu ihumanyije kuko na Ignace nawe abana n’umugore bararwaye, n’aha turwariye na Sebukwe niho ari ararwaye. Twe twumva ko ari ifu yari yahumanyijwe.”

Inzego z’ibanze zimaze kumva ko ifu yatetswemo uyu musururu yaba yari yahumanyijwe, umugabo w’imyaka 40 ucuruza ifu aha Gishweru yahise aburirwa irengero kugeza ubu ntawuzi aho aherereye.

Hitimana Xavier urwarije umubyeyi we Habyarimana Aphrodis ku Bitaro bya Gitwe, yatangarije Umuseke ko umubyeyi we yafashwe acika intege umubiri wose maze yaza kumubaza akamubwira ko hari ahantu yanyuze akanywa ubushera maze ageze mu rugo araremba azanwa kwa muganga bucyeye.

Ubu ikigo nderabuzima cya Gishweru gifatanije n’Ibitaro bya Gitwe bari gukurikiranira hafi aba baturage bandujwe n’ubumusururu, mu banduye bose nta numwe wari wahasiga ubuzima.

Iperereza ku cyateye iki kibazo ribaka ryatangiye gukorwa.


Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE-Ruhango

Perezida Kagame yemeje Itegeko rishyiraho Komisiyo yunganira Inteko mu kuvugurura Itegeko Nshinga
Ingufu za FDLR si zo zihangayikishije u Rwanda - Min. Mushikiwabo
Rayon Sports na APR zongeye guhura, umukino w’ishiraniro
Amarenga y’abagabo iyo berekana ko batubashywe mu rugo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.