DOVE MAGAZINE

Rubavu: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe gukurikirana ko abaturage bahabwa serivisi inoze

Share Button

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Ku itarikiya 16 Mata, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Rubavu Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza yagiranye inama n’abahagarariye abandi muri buri murenge bo mu ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukurikirana uko abaturage bahabwa serivisi mu mirenge batuyemo, no gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

IP Nyiraneza yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu kumenya ibibazo by’abaturage, bakabakangurira kwanga akarengane  ako ariko kose, barwanya ruswa, no guharanira guhabwa serivisi inoze

Aha yaravuze ati:”Nk’uko duhora tubishishikarizwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, tugomba guharanira ko abaturage bacu bahabwa serivisi inoze, tukarwanya umuntu uwo ariwe wese utinda guha serivisi umuturage cyangwa akamusiragiza ngo genda uzagaruke ejo, kandi serivisi aje kwaka yagombye kuyimuha akajya mu yindi mirimo imuteza imbere.”

Yakomeje ababwira ati:”Murasabwa guharanira kwanga akarengane na ruswa, kuko bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange. Iyi ntego nituyigira iyacu tukanayishishikariza abaturage, iterambere rizihuta.”

Umuyobozi w’iri huriro mu karere Rubavu Rwibasira Jean Bosco yavuze ati:” Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho gushishikariza abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza, kandi tukanashishikariza abayobozi bo mu nzego z’ibanze guha serivisi inoze abaturage kuko aribo bakorera.”

Yakomeje avuga ko bazarushaho guha umuganda abaturage, kandi bagashishikariza urundi rubyiruko kuba abanyamuryango b’ihuriro ryabo, kandi bagakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera, baharanira ko igihugu kigira umutekano usesuye.

Iri huriro ry’urubyiruko ahanini rrkora ibikorwa by’ubukorerabushake nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza  amatungo magufi n’amaremare.

CECAFA Kagame Cup: Bizimana Djihad yahiriwe n’umukino wa mbere muri APR FC
Afurika y’Epfo: Umwami yafunzwe ashinjwa kuyoboza iterabwoba
‘Iyo agasozi karwaye, akandi kaba kaniha’ iby’i Burundi byadukozeho – Mayor wa Nyaruguru
Rubavu: Icumbi ry’abanyeshuri (dormitory) bo mukigo cya ESBF yafashwe n’inkongi y’umuriro

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.