DOVE MAGAZINE

Rubavu: Perezida Kagame yagaragaye atwaye igare mu murenge wa Nyamyumba aho bivugwa ko ari mu biruhuko

Share Button

Perezida Kagame yagaragaye mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane atwaye igare ndetse anagenda n’amaguru mu Murenge wa Nyamyumba.

Bivugwa ko Umukuru w’Igihugu ari mu Karere ka Rubavu mu kiruhuko ndetse ko yasuye ingagi zo mu Birunga akaba yaranishimiwe n’abaturage bamubonye agenda n’amaguru mu mihanda yo mu Burengerazuba bw’igihugu.

Mu nkuru yatangajwe bwa mbere na IGIHE ivuga ko Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Amafoto agaragaza Umukuru w’Igihugu yishimiwe n’abaturage bo mu bice bitandukanye bya Rubavu aho yatambukaga bamukomera amashyi.

Perezida Kagame yari aherutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche one stop border post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

SRC: IGIHE

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa UAE
Sena y’u Rwanda yatoye abayobozi bashya ba za komisiyo
Ban Ki Moon mu Rwanda mu kibazo cya Sudan y’Amajyepfo
Abadepite b’I Burayi bagiye kuza kwiga UBURINGANIRE mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.