DOVE MAGAZINE

Roberto yeruye ko Perezida wa Zambia akwiye kwigira kuri Kagame

Robert Banda [Roberto] umuhanzi w’icyamamare muri Zambia ahamya ko hari byinshi Umukuru w’Igihugu cye Edgar Chagwa Lungu akwiye kwigira kuri Perezida Kagame kugira ngo imiyoborere ye inogere abaturage.

Roberto wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amarurah’ ari mu Mujyi wa Kigali aho yaje kwitabira igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya Two4Real.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko mu bihugu amaze kugeramo nta cyo yasanganye imiyoborere nk’iy’u Rwanda ndetse ngo ashima mu buryo bukomeye uburyo abayobozi b’igihugu bisanzurana n’abaturage.

Roberto usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Zambia yavuze ko hari byinshi Umukuru w’Igihugu cye akwiye kwigira kuri Pereizida Kagame nko gushyiraho uburyo bwo kwegera abaturage akaganira na bo ari na wo muyobora rukumbi wamufasha kumenya ibibazo bafite.

Yagize ati “Hano mu Rwanda usanga Perezida abona umwanya wo kuganira n’abaturage akumva ibibazo byabo ndetse akanabikemura, numva byaba byiza natwe Perezida wacu agiye asabana n’abaturage be”.

Yungamo ati, “Mu Rwanda Leta igendera ku byifuzo by’abaturage niyo mpamvu usanga batera imbere, byaba byiza natwe muri Zambia ariko bikorwa.”


Roberto
Uretse kwifuza ko Perezida Edgar Lungu yakwigira kuri Perezida w’u Rwanda mu miyoborere, Roberto yavuze ko amateka u Rwanda rwagize n’iterambere rugezeho bikwiriye kubera amahanga isomo.

Hari byinshi akumbura i Kigali

Ati, “Ni byinshi nkumbura I Kigali ku buryo byangora kuvuga kimwe ku kindi ariko amafunguro aza ku isonga”

Roberto yashimangiye ko mu bihugu byose amaze kugeramo u Rwanda ari rwo rugira amafunguro amuryohera ndetse ngo ni kimwe mu bintu ajya akumbura.

Ati, “Amafunguro, isuku, umutekano urukundo n’urugwiro uhabwa n’abakwakira ni byinshi nkumbura muri Kigali irusha indi mijyi maze gutembera”.

Ati, “Kuza mu Rwanda nsigaye mbifata nko kujya mu rugo kandi n’abantu baho ntibahwema kunyakirana urukundo bangaragariza ko ndi umwe muri bo”.

Roberto ni murumuna w’umuhanzi General Ozzy, aba bombi bari mu Rwanda ndetse bazitabira igitaramo cya Two4Real kizabera i Musanze ku itariki ya 1 Ukuboza 2015.

Miss Fiona yamaze amatsiko abibazaga byinshi ku rukundo rwe na Danny Nanone
Miss Sandra Teta ari mu gihome
Umuririmbyi wa Korali Rehoboth yitabye Imana
Inkomoko y’izina rya “KGB” itsinda ryamamaye muri Kigali

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.