DOVE MAGAZINE

Rick Ross yongeye gutabwa muri yombi

William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross mu muziki, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2015 azira gukubita no gukomeretsa.

Associated Press, Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, bitangaza ko uyu muraperi w’imyaka 39 y’amavuko yafatiwe mu Mujyi wa Atlanta mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Georgia.

Inzego z’umutekano zamusanze iwe mu rugo , abashinzwe kumurindira umutekano banga gufungura igipangu kugeza ubwo hakoreshejwe imbaraga kugira ngo bagere kuri uyu muhanzi.

rick rossRick Ross n’abasore b’ibigango bashinzwe kumurindira umutekano bose bahise bajyanwa mu gihome. Uyu muhanzi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake, aba bamurinda bo barazira ko barwanyije inzego zishinzwe umutekano.

Umuraperi w’Umunyamerika William Leonard RobertsII benshi bazi nka Rick Ross watangije itsinda rya Maybach Music aherutse gufatanwa urumogi mu modoka ye, hari kuwa Gatatu tariki 10 Kamena 2015 nabwo akaba yarahise afungwa gusa aza kurekurwa ngo akurikiranwe ari hanze.

Si ubwa mbere Rick Ross afunzwe azira ibiyobyabwenge dore ko no mu mwaka wa 2008 yatawe muri yombi i Miami, muri 2011 nabwo afungirwa muri Louisiana hanyuma muri 2013 nabwo yafatiwe muri Carolina azira iki cyaha.


Munyengabe Murungi Sabin
PHOTO
IGIHE

Nyina wa Diamond ahora ku nkeke kubera umuhungu we
’Couples’ z’abaraperi zitazibagirana mu mateka ya muzika ku Isi
Miss Wema Sepetu mu nzira aza i Kigali
Nyampinga yajyanywe mu nkiko n’abategura Miss Tunisie 2016

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.