DOVE MAGAZINE

Imiryango irafunguye kubashaka kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye babishaka, ko bakwiyandikisha kujya mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 3 Mata 2016, rivuga ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu Ishuri rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda ryigisha abazaba abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bakanarangiza bafite impamyashobozi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza bizatangira tariki ya 18 Mata bikazarangira tariki ya 18 Gicurasi 2016.

Bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwiyandikisha asaba kwinjira mu gisirikare, harimo kuba ari umunyarwanda, kuba ari inyangamugayo, kuba afite imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 20, kuba atarakatiwe n’inkiko.

Mu bindi harimo kuba yararangije amashuri atandatu yisumbuye kandi yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo yigaga nibura ku manota 18.

Harimo kandi kuba ari ingaragu, afite ubuzima buzira umuze,bigaragazwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta agatsinda kandi ibizamini byanditswe bizatangwa.

Ibi bikorwa byo kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’uturere buri wese aherereyemo.

RDF Rwanda


SRC: IGIHE

Mazembe ikomeje kwerekana ko ari igihangange.
U Rwanda na Tanzania biri mu bihugu by’icyitegererezo mu 2016
Lady Gaga agiye kurushinga
Amagambo ya Donald Trump, Prof Nkusi ayafata nk’ayaganishije u Rwanda kuri Jenoside

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.