DOVE MAGAZINE

RDF yatangiye kwandika abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu

Share Button

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rihamagarira abasore n’inkumi barangije amashuri atatu yisumbuye babishaka, ko bakwiyandikisha kujya mu ngabo z’u Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara,ejo ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2015, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda byatangiye.

Bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwiyandikisha asaba kwinjira mu gisirikare, harimo kuba ari umunyarwanda, kuba ari inyangamugayo, kuba afite ubuzima buzira umuze, kuba afite imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 23, kuba atarakatiwe n’inkiko no kuba afite icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ( O’ Level).

Kwiyandikisha bisaba kwitwaza icyemezo cy’uko warangije amashuri atatu yisumbuye, indangamuntu n’icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Kwemererwa kujya mu ngabo z’igihugu bisaba kubanza gutsinda ibizamini byanditse bizatangwa. Ibi bikorwa byo kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’uturere, bikazatangira tariki ya 21 Ugushyingo kugeza kuwa 14 Ukuboza 2015.


SRC: IGIHE

Senderi agiye gushimira intara yamushyigikiye kurusha izindi
Nyina wa Young Grace yashinze studio y’indirimbo mu rugo
Umuhanzi Nyiranyamibwa yaje gutura i Kigali nyuma y’imyaka 40 aba mu mahanga
Mu ijambo nyamukuru rya nyuma, Dlamini-Zuma yaratiye ibihugu bya Afurika u Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.