DOVE MAGAZINE

RDC: Abantu 2 Baciwe mu Isoko i Kinshasa

Share Button

Igipolisi muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo cyatangaje ko hari umutwe w’abantu witwaje intwaro wagabye igitero witwaje ibyuma n’imihoro wica abantu mu isoko riri mu murwa mukuru Kinshasa.

Polisi ivuga ko abishwe ari babiri ndetse abapolisi batandatu bahakomerekeye.

Umuvugizi wa Polisi muri Congo Kinshasa, bwana Pierrot Mwanamputu yavuze ko nta makuru afatika ku baba bagabye icyi gitero.

Polisi yavuze ko mubishwe harimo umukuru w’isoko ndetse n’umupolisi umwe.

Amakuru dukesha ijwi ry’Amerika avuga ko amaduka n’inyubako byo muri iri soko byahise bifungwa imiryango nyuma y’uko ingabo za leta na polisi byahasesekaye ngo hakorwa ubugenzuzi.

Harandi makuru avugako ko umwe mubagabye icyi gitero yatawe muri yombi gusa igipolisi ntacyo cyirabivugaho.

Magingo aya, nta mutwe mu yirwanye ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila urigamba icyi gitero.

Igitero mu isoko rya Kinshasa

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Burundi: Loni itinya ko Nkurunziza yakwihorera ku bamukoreye kudeta
Uganda: Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Nyakairima, yapfuye
U Bubirigi:16 bakekwaho ibikorwa by'iterabwoba bafashwe
Umukerarugendo umaze kuzenguruka Isi yashyize u Rwanda mu bihugu 10 byiza kurusha ibindi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.