DOVE MAGAZINE

Rayon Sports yanganyirije i Rubavu, Kiyovu yandagaza Amagaju

Share Button

Ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League amakipe yesuranye Kiyovu Sports itsindira Amagaju FC i Kigali, Mukura VC yihererana Rwamagana City i Muhanga naho Rayon Sports inanirwa kwikura i Rubavu.

Umunsi wa 3:

Ku wa Gatandatu

- Mukura 2-1 Rwamagana(Muhanga)

- Kiyovu 2-0 Amagaju (Mumena)

- Rayon 0-0 Etincelles( Tam Tam)

Ku Cyumweru

- AS Muhanga vs Musanze FC (Muhanga)

- Gicumbi Fc vs Marines (Gicumbi)

- AS Kigali vs Sunrise FC (Mumena)

Kuwa Gatanu

- Police 1-1 APR (Kicukiro)

- Bugesera 2-0 Espoir (Nyamata)

Kiyovu Sports yakiriye Amagaju y’umutoza Bekeni iyazimanira ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Amani Uwiringiyimana mu gice cya mbere cy’umukino maze Lomami Andre ashyiramo icya kabiri ku munota wa 58 w’umukino.

Bekeni yavuze ko ikipe ye yazize kuba yahagaritswe mu muhanda amasaha menshi kubera umuganda ubwo berekezaga i Kigali.

Ati: “Nari nabibonye kare ko tutari bwitware neza kuko abakinnyi bamaze umwanya munini mu nzira baduhagaritse kubera umuganda. Ibi rero byica umukinnyi mu mutwe cyane […] ingaruka ni izi nyine.”

Rayon Sports nayo ntiyahiriwe n’urugendo i Rubavu aho yari yakuye amanota atatu yo ku munsi wa mbere wa shampiyona ikina na Marines, noneho yakinaga na Etincelles kuri Tam Tam umukino warangiye nta gitego kinjiye mu izamu.
Rayon Sports

Ni nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ku mukino uheruka kuri ubu ikaba ifite amanota ane mu mikino itatu imaze gukina aho yatsinze Marines, itsindwa na AS Kigali ikaba yananganyije na Etincelles ubusa ku busa.

Andi makipe yakinnye kuri uyu wa Gatandatu ni Mukura VS yatsinze ibitego 2-1 ikipe ya Rwamagana City, ibitego byatsinzwe na Christophe Ndayishimiye ku munota wa 55 ndetse n’umunota wa 60 mu gihe ikipe ya Rwamagana yatsindiwe n’umukinnyi Emmanuel Minani wahoze akinira Mukura.

Mukura VS kuri ubu ifite amanota 6 nyuma yo gutsindwa na Police FC mu mukino wa mbere ariko igatsinda APR FC ku mukino wa kabiri ndetse na Rwamagana City.

Imikino ya shampiyona ya Azam Rwanda Premier League izakomeza kuri iki Cyumweru aho AS Kigali iza gukina na Sunsire ku Mumena, AS Muhanga itarabona inota na rimwe izakira Musanze FC kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya Gicumbi FC ikine na Marines mu Karere ka Gicumbi.


SRC:IGIHE

Perezida Nkurunziza yasobanuye igitera Abarundi guhungira mu Rwanda
Ikoranabuhanga ryaba intwaro y’iterabwoba- Gen. Kabarebe
Benítez yasimbuwe na Zidane nk’umutoza wa Real Madrid
Kaberuka na Lopes mu ntiti ziri gufasha Perezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya AU

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.