DOVE MAGAZINE

Rayon Sports Itwaye Shampiyona y’u Rwanda

Share Button

Mu mukino wahuzaga Rayon Sports na Mukuru urangiye Rayon Sports itsinze Mukuru VS ibitego bibiri kuri kimwe (2:1); umukino uhesheje abasore ba Masudi igikombe cya Shampiyona bari banyotewe.

Rayon Sports itwaye igikombe cya Shampiyona mu gihe hakibura imikino ine ngo Shampiyona irangire. Itwaye iki gikombe yaharaniye irusha mukeba amanota 13.

Ku hande rwa Rayon Sports, umukinnyi Moussa Camara wari umaze iminsi mu bihano hamwe na Shassir bagaragaye mu kibuga.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Moussa Camara.

Mussa Camara yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku mupira yaherejwe na Kwizera Pierrot; igitego rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

Mussa Camara yongeye kubona uburyo bwiza maze ku munota wa 54 atsinda icya kabiri cyaje kwishyurwa na Yusuf Habimana ku mupira mwiza yarahawe na Ibrahim Nshimiyimana.

Umukino warangiye ari bibiri maze Rayon Sports iba yegukanye igikombe.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

Mu izamu : Ndayishimiye Eric Bakame ;Ba myugariro : Nshuti Savio, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel,Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Hagati : Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Nahimana Shassir, Nsengiyumva Moustafa, Imbere : Moussa Camara

Abasimbura : Mutuyimana Evariste, Yves Rwigema, Rwatubyaye Abdul, Lomami Franck, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Muhire Kevin.

Rayon Sports vs Mukura

Rayons Sports Shampiyona 2017

 

MukuraAbabanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura.

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

Harakemangwa uburyarya mu mpapuro z’ibanga zatanzwe n’u Bufaransa ku Rwanda
M23 yongeye guha gasopo Kinshasa
2018: Pasiporo zisanzwe zitangwa mu Rwanda zizateshwa agaciro
Rubavu: Abaturage banenzwe ku bitero byaraye bigwabwe i Bugeshi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.