DOVE MAGAZINE

Ray C yageze i Kigali avuga ko yiyumvamo umuziki wa The Ben (Amafoto)

Share Button

Umuhanzi w’icyamamare wakanyujijeho muri Tanzania, Rehema Chelamila [Ray C], yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2017, aho aje kwitabira ibitaramo bitandukanye azakorera i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Musanze.

Ray C yamenyekanye mu myaka yashize mu ndirimbo zitandukanye zanakunzwe mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, aho izizwi cyane ari “Uko wapi” na “Umenikataa”. Uyu muhanzi ni na we waririmbye iyitwa “Unanimaliza” ndetse n’indi yakunzwe mu bihe bya kera yitwa “Mapenzi Yangu”.

Ray C wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki yatumiwe by’umwihariko mu gitaramo cyiswe ‘Ray C in Kigali’ giteganyijwe kubera mu kabyiniro ka People Club ku Kacyiru kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nzeri 2017. Biteganyijwe ko agomba kugihuriramo n’umuririmbyikazi Marina [uzwi mu ndirimbo yitwa ’Too Much’ yahuje Jay Polly n’abandi bahanzi igateza impagarara ndetse n’iyo yitiriye izina rye igezweho].

Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahagana saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Kane, yakiriwe n’abiganjemo abanyamakuru ndetse n’abamutumiye.

Ray C yavuze ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda, kandi yizeye ko hari abantu benshi bamenye umuziki we ku buryo bazishimira kumubona aririmba imbonankubone. Yijeje abazitabira ibitaramo bye kuzagira ibihe byiza.

Yongeyeho ko asanzwe akurikirana ibikorwa by’abahanzi bo mu Rwanda nubwo ngo umuziki wabo udakinwa cyane aho aba ariko arabazi ndetse by’umwihariko akaba afata The Ben nk’umwe mu bamaze kugira intera bageraho ku rwego mpuzamahanga bitewe no gukora mu buryo bunoze.

Yagize ati “Umuziki wa Tanzania umaze gutera intambwe ifatika ugereranyije n’ahandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Abandi bahanzi bakoresha imbaraga nyinshi cyane, ni abaturuka hanze ya Tanzania. The Ben ndamukunda cyane, akora neza nubwo indirimbo z’Ikinyarwanda zidakunda gucurangwa cyane gusa ni umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati “Namumenye nyuze kuri Youtube, nkunda indirimbo ye yitwa ’Habibi’. Iyo umuntu akoresheje imbaraga mu gukora indirimbo nziza n’amashusho meza zigera ahantu hose.”

Ray C yanagarutse ku byakunze kumuvugwaho ko yasaritswe n’ibiyobyabwenge ariko avuga ko ari ibyahise bitagitambamiye umuziki we muri iki gihe kandi ngo buri muntu agira ibibi anyuramo n’ibihe bye byiza.

Yagize ati “Ibyo nabinyuzemo ndaruha. Ntacyo narenza ku byo wumvise n’ibyo wasomye (ibyo gukoresha ibiyobyabwenge) mu binyamakuru kuko buri wese agira ibigeragezo mu buzima.”

Yakomeje ati “Abanyarwanda banyuze mu bibazo bikomeye ariko urabona ko igihugu giteye amabengeza ku buryo utatekereza ko cyaciye mu bihe bigoye. Iyo unyuze mu bigeragezo ukabyitwaramo gitwari Imana iragufasha ikongera kuguha imbaraga kandi niyo nzira y’ubuzima. Iriya ni inzira ya buri wese.”

Igitaramo cya Ray C i Kigali kije gitunguranye, kuko yari amaze igihe kinini atavugwa mu itangazamakuru ryo mu karere. Kizakurikirwa n’ibindi bibiri birimo ikizabera i Gikondo kuri uyu wa Gatandatu n’ikizabera i Nyamirambo ku Cyumweru. Ibi bizakurikirwa n’urugendo azakora mu Ntara y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gitaha, mu buryo azahuza no kuzenguruka amenyekanisha ibikorwa bye mu itangazamakuru.

Mu 2012, Ray C yajyanwe mu Kigo gishinzwe kwita ku bantu barushijwe imbaraga n’ibiyobyabwenge, yamazemo umwaka umwe asubira mu buzima busanzwe ndetse yiha intego nshya zo guca ukubiri n’ibisindisha byose. Yaherukaga gusubizwa ahitwa “Life and Hope Rehabilitation” mu 2016 ariko nabwo aza gukurwamo.

Uyu muhanzi yageze i Kigali ahagana saa mbili z’ijoro

Ray C yaganiriye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda

Ray C yavuze ko inkuru zamutangajweho ko yasaritswe n’ibiyobyabwenge zatumye arushaho guhagarara bwuma mu muziki

Ray C yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda yiyumvamo umuziki wa The Ben

Yinjira mu modoka

Ray C amaze gushyira imizigo mu modoka

Amafoto: Dusabimana Aimable

SRC: IGIHE

Nicki Minaj na Meek Mill rugeze aharyoshye (Dore Amafoto)
Katauti yasobanuye umubano we na Oprah wavuzweho kujegajega
Itora ry’umugore ufite ikibuno kinini ryateje impagarara muri Burkina Faso
Itabwa muri yombi rya Rose Muhando riribazwaho byinshi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.